DRC: Tshisekedi yongeye gushinja ingabo za EAC gukorana na M23

3,785

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yongeye gushinja ingabo za EAC zimaze igihe zaragiye kugarura amahoro muri DRC kub azikorana n’umutwe wa M23 mu buryo butaziguye

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Bwana Felix Tshisekeedi aho ari mu gihugu cy’Ubushinwa, yongeye gushinja ingabo za EAC ziri mu gihugu cye kuba izo ngabo zikorana byeruye byeruye n’umutwe wa M23 kandi ubundi zari zaraje kugira ngo zirwanye uwo mutwe umaze kwigarurira uduce tutari duke two muri burasirazuba bw’icyo gihugu gikungahaye mu bitari bike.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ivuga ko Perezida Tshisekedi yavuze ko ingabo zose ukuyemo iz’u Burundi ari zo zitari mu mikoranire n’inyeshyamba za M23.

Perezida Felix avuga ko afite amakuru yizewe ko abasirikare b’u Burundi aribo bonyine bagerageza guhangana na M23, kugera ubwo bababuza gushyiraho imisoro mu duce bafashe, ndetse rimwe na rimwe hakabaho gukozanyaho.

Leta ya Kinshasa iri gutegura amatora rusange mu kwezi k’Ukuboza 2023, ndetse amahanga yatangiye kugaragaza impungenge ko uko ibintu bihagaze uyu munsi, ashobora kutazagenda neza.

Nk’ubu sosiyete sivile ya teritwari ya Djoru mu ntara ya (Tshuapa), yatangiyiye kugaragaza ko imibare y’abaturage bazatora yatanzwe itandukanye n’iyashyizwe ahagaragara na komisiyo y’amatora.

Iyi sosiyete sivile ivuga ko mu mibare ifite y’abiyandikishije komisiyo yatangaje bake, kuko yabagabanijeho abantu ibihumbi 35 birengaho gato.

Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, bwana Antony Blinken, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yahamagaye Perezida wa Kongo, amubwira ko bafite inkeke ku matora ari imbere, ariko yemera ko Washington yiteguye gutanga ubufasha ngo azagende neza, ariko anenga ko iki gihugu kiri kugerageza gupfuka umunwa buri wese ugerageje kugaragaza ibitagenda neza mu gihugu, ndetse no kubangamira ubwisanzure bwo gatanga ibitekerezo.

Mu kiganiro cyabaye kuri telephone, bwana Blinken yibukije Perezida Tshisekedi ko Amerika itibagiwe ko hari abaturage bahutajwe bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bashakaga kujya kwigaragambya kuri komisiyo y’amatora.

Ku ruhande rwa Kongo iyo igaragaza ikibazo ifite inshuro nyinshi, ishyira mu majwi u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo igihugu gifite, kuko n’aho ari mu Bushinwa perezida Fatshi nk’uko abakunzi be bamwita, nyuma yo kurushinja gutera inkunga umutwe wa M23, yashinje u Rwanda no kuba inyuma y’amakimbirane TEKE–YAKA  ashyamiranije amoko mu ntara za Kwango na Mai Ndombe , muri grand Bandundu n’inkengero za Kinshasa.

Uyu mutegetsi wa Kinshasa yabwiye abanye-Congo baba mu Bushinwa, ko akeka ko u Rwanda ruri inyuma y’umutwe wa Mabondo uri guhangabanya ibikorwa muri izi ntara.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, aherutse no kwemeza ko uri no muri kongo Central.

Muri ibi biganiro na diaspora ya kongo i Beijing, Perezida Tshisekedi ageze ku kibazo cy’amakimbirane y’imiryango hagati y’aba TEKE n’aba YAKA,  akomeje kwibasira Grand Bandundu n’inkengero z’umujyi wa Kinshasa, avuga ko hafashwe ingamba z’umutekno  mu kugikemura ariko iyi miryango mu busanzwe yabanaga mu mahoro kuva Isi yaremwa, ariko niba hari ibihari,  hari kuba ibintu bibi cyane, ndetse ko adafite ubwoba, we nka tshisekedi bwo kuvuga ko  umuturanyi wabo mubi u Rwanda, rudafite uruhare mu biri kubera i Kinshasa.

(Src:FlashFm)

Comments are closed.