Abadepite batoye itegeko rivuga ko umuntu wimutse aho yari atuye agomba kubimenyekanisha

6,085

Umuntu wimutse aho yari atuye akajya ahandi, agomba kubimenyekanisha binyuze mu buryo bw’Ikoranabuhanga. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri gahunda y’indangamuntu-koranabuhanga ryatowe n’umutwe w’Abadepite.

Muri Mata 2023, nibwo Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri gahunda y’indangamuntu-koranabuhanga, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y’umuntu yabikwaga ahantu hatatanye.

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo nabagore mu iterambere nibo basesenguye iri raporo ndetse kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 nibwo bajyejeje raporo yabo ku nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite.  

Mu kwemeza uyu mushinga w’itegeko Abadepite bagiye bemeza ingingo kuyindi, ariko bageze ku ya 7 iteganya ko uwimutse aho yaratuye agomba kubimenyekanisha mu minsi irindwi binyuze muburyo bw’ikoranabuhanga   Bamwe mubadepite  bayigizeho impungenge .

Depite Christine Muhongayire ati “ Ingingo ya 7 ivuga umuntu iyo agiye guhindura aho atuye bikorwa na nyir’ubwite muburyo bw’ikoranabuhanga nibaza iyo umuntu aramutse yimutse ari umuturage adafite iryo koranabuhanga uburyo azabigenza.”

Hon Rwaka Pierre Claver ati  “Ibirego biriho umuntu arimo kwimuka bagasanga bakoze amakosa aho baturutse bakoze ibyaha aho bavuy,e ugasanga bavuye ahandi barimutse kubera ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashatse, aho ageze naho akicecekera akituriza n’ubuyobozi bw’ibanze bwaho hantu bukituriza.”

Depite Rubagumya Emma Furaha Perezida wa Komisiyo ya Politiki Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo nabagore mu iterambere yasubije bagenzi be …

Ati “ Umuntu iyo yimutse arabimenyesha kugirango ashobore guherewa serivise aho yimukiye cyane ko badusobanuriye ko bayi baranditse b’irangamimerer umuntu azajaya agira access kubyo mu ifasi ye gusa nibyizas ko iyo wimutse ukajya ahandi ni ngomba kubimenysaha kugirango bahereko bakwimura,”

Depite Rubagumya Emma Furaha, akomeza asobanura ko nubwo umuntu ariwe uzajya utanga amakuru ko yimutse binyuze mu ikoranabuhanga bidakuyeho ko inzego z’ibanze zigomba gukomeza inshingano zazo zo kumenya abimukiye mu ifasi runaka bagakurikirana aho baturutse nib anta byaha bahakoze.

Itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri gahunda y’indangamuntu-koranabuhanga ryatowe n’umutwe w’Abadepite rinateganya ko  Abadafite igihugu n’abana bakivuka bagiye kujya bahabwa Indangamuntu y’Ikoranabuhanga

 Indangamuntu y’ikoranabuhanga  izajya iba ibitse amakuru y’umuntu  arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y’u Rwanda ibona ubu buryo buzoroshya itangwa rya serivisi zitandukaye.

(Src:Flash)

Comments are closed.