Uganda: Yicishijwe amabuye nyuma y’uko nawe yari amaze kwica nyina amuciye umutwe

7,120
Kwibuka30

Abaturage bo mu gace ka Alupe mu gihugu cya Uganda, bariye karungu bicisha amabuye umusore nawe wari umaze kwica nyina amuciye ijosi amuziza kko yamwimye igikombe cy’icyayi.

Ku wa kane w’icyumweru gishize taliki ya 25 Gicurasi 2023, abaturage bo mu gace kitwa Alupe, muri Busia abaturage bariye karungu bicisha amabuye umusore witwa Robin Barasa nyuma y’uko uyu musore nawe yari amaze kwica urupfu rw’agashinyaguro nyina umubyara amuciye umutwe, bikavugwa ko uwo musore yishe nyina amuziza kuba atamuhaye igikombe cy’icyayi.

Bwana Robert Ongaria akaba ari nawe ise wa Robin yabwiye itangazamakuru ko byose byabaye yagiye ku kazi, aribwo yakiriye terefoni y’umwe mu baturanyi be amubwira kwihutira kugera iwe kuko habaye ibibazo bikomeye, yihutiye gutaha, koko ahageze yakirwa n’imirambo ibiri, umwe w’umuhungu we n’undi w’umugore bari barashakanye.

Kwibuka30

Uwitwa Kayonga Wilson uvuga ko yabyiboneye, avuga ko uwo musore yazamukanye umuhoro n’uburakari bwinshi asanga nyina aho yari ari mu murima, atangira kumutemagura ari nako amubwira ngo yamwimye icyayi, abaturage bagerageje gutabara ariko biba iby’ubusa kuko basanze uwo mubyeyi w’imyaka 53 amaze gushiramo umwuka, mu gihe undi yashatse guhunga, abaturage benshi bari aho, baramutangiriye, batangira kumutera amabuye kugeza nawe apfuye.

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza kuri uyu wa gatanu, ndetse bikaba bivugwa ko hari bamwe mu baturage bicishije amabuye uriya musore bamaze gutabwa muri yombi bazira icyaha cyo kwihanira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.