Gasabo: Umunyerondo yatewe urubuye mu mutwe ahita apfa ako kanya
Umunyerondo yatewe urubuye mu mutwe arapfa ubwo we na bagenzi be bageragezaga gutesha abajura bari bavuye kwiba.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kamena abajura bishe umugabo witwa Nkeshimana Celestin wari usanzwe akora akazi k’irondo mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, mu Kagali ka Bibare, mu mudugudu w’Abatuje.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bibare, Kayitesi Redemptha ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati:”Nibyo koko uyu munyerondo yitabye Imana nyuma y’aho we na bagenzi be bageragezaga gutesha ibisambo byari bivuye kwiba za Kibagabaga, ubwo habaye ikintu kimeze nk’imirwano yashyamiraniije abo bajura n’abanyerondo“
Amakuru atangwa n’umwe mu banyerondo aravuga ko habaye guterana amabuye, maze rimwe rikubita mugenzi wabo mu mutwe yikubita hasi arapfa.
Uwo munyerondo yagize ati:”Twahuye nabo ahagana saa cyenda z’urukerera, bari bikoreye ibyo bavuye kwiba, tubahagaritse baranga ahubwo bageregeza kwiruka natwe tubirukaho tubatesha ibyo bari bibye, baduteye amabuye, maze rimwe rikubita mugenzi wacu mu mutwe ahita arapfa”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru
Comments are closed.