Mugisha Frank wamamaye nka VD Frank yitabye Imana azize indwara y’umwijima

3,762
Kwibuka30

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank muri muzika yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi wa za filime ndetse wakanyujijeho muri muzika nyarwanda yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z’ijoro azize uburwayi.

Bamwe mu nshuti ze za hafi zivuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima akaba yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga hano mu mujyi wa Kigali.

Mu cyumweru gishize VD Frank yari aherutse gutangariza abamukirikira ko ubuzima bukomeje kumucika ndetse asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.

Kwibuka30

VD Frank yamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka myinshi ishize yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa bya sinema yakinaga muri filimi yitwa “Ubutumwa bugufi”, mu 2012 yatunganyije filime yanakinnyemo yise “Tuzibanira”.

Ku bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa igitaramo uyu muhanzi yakoreye kuri Stade ya Kigali (Ubu yahindutse Kigali Pele Stadium) yatumiyemo umuririmbyi Ragga Dee wari ugezweho mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba muri icyo gihe.

VD Frank usibye muzika yamamayemo cyane yabaye umunyamakuru wa Radiyo Bukedde Fm yo mu gihugu cya Uganda.

Nyuma yo gusezera umuziki mu 2012 uyu VD Frank yinjiye muri sinema avuga ko irusha agaciro kure muzika, ngo kuko muzika imugora kandi nta nyungu ifatika yakuragamo.

Kuwa 10 Gicurasi 2020 uyu muhanzi yigeze gufatwa na stroke yihutira kwivuza ubu burwayi bwari bwamuteye ubwoba dore ko bwari bumaze iminsi mike buhitanye muramu we “DJ Miller”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.