Umuhanzi ukomeye Johnny Drille yakoze ubukwe mu ibanga

5,648

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille agakundirwa cyane indirimbo ze z’urukundo, yatunguye benshi ubwo hajyaga amafoto hanze y’ubukwe bwe yakoze mu ibanga.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi w’inzu isanzwe ifasha abahanzi ya Mavin Record, Don Jazzy, ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, amafoto ari kumwe na Johnny Drille n’umukunzi we bigaragara ko yatashye ibirori byabo.

Don Jazzy yashyize hanze aya mafoto ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, ndetse ayakurikiza amagambo yifuriza Johnny Drille n’umukunzi we kuzagira umugisha mu buzima bw’ahazaza.

Yagize ati “Indirimbo zose zitangaje z’urukundo Johnny Drille yanditse mu buzima bwe, byari bikwiye ko adusangiza iy’ubuzima bwe n’umwe mu bagore batangaje nigeze mpura nabo. Ndabishimiye cyane mwembi. Imana ikomeze guha umugisha ubumwe bwawe.”

Johnny Drille na we yabaye nk’uwemeza aya makuru ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, amashusho y’indirimbo aheruka gukora, yise ‘the best part’ ikubiyemo ubuzima bw’urukundo yanyuranyemo n’umukunzi we.

Uyu muhanzi uherutse no gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo cya Friends of Amstel Fest, cyabaye tariki 24 Kamena 2023 muri Parking ya BK Arena. Yagize ati “Urampagije @rimouuune, warakoze kunkunda.”

Johnny Drille ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Believe me’ na ‘How are you my Friend’, yashyingiranywe n’umukunzi we Rima Tahini, umuyobozi wa A&R muri Mavin global, ari nayo sosiyete isanzwe ifasha uyu muhanzi.

Mu mezi ashize, Tahini yagiye kuri Instagram ashyiraho amashusho y’ubukwe bwe, agaragaza ko yizihiza isabukuru y’umwaka umwe akoze ubukwe, gusa ariko ntiyagaragaje uwo bashakanye.

Ibinyamakuru byandika inkuru z’imyidagaduro muri Nigeria, bitangaza ko bitazwi neza igihe Johnny Drille na Rima Tahini bakoreye ubukwe.

Johnny Drille yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Romeo & Juliet’, ‘My beautiful love’, ‘Love don’t lie’ n’izindi. Mu buhanzi bwe akunda kwibanda ku ndirimbo zivuga ku rukundo.

Comments are closed.