Cocaïne yatumye abantu bahungishwa muri White House

7,143
Kwibuka30

Ikintu ku cyumweru cyateje guhungisha abantu igitaraganya mu biro bya perezida w’Amerika bizwi nka White House, nyuma yo kugisuzuma basanze ari ikiyobyabwenge cya cocaïne (cocaine).

Urwego rw’Amerika rucunga umutekano w’abategetsi bakuru rwavuze ko icyo kintu cyasanzwe mu gace gakorerwamo akazi ko mu nyubako itekanye, ubwo hakorwaga igenzura risanzwe.

Isuzumwa ry’ibanze ryasanze ko icyo kintu ari cocaine, ryatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru the Washington Post, gisubiramo amagambo y’abategetsi bo mu rwego rwo kuzimya inkongi n’abo mu rwego rw’umutekano.

Perezida Joe Biden n’umuryango we bari bagiye mu icumbi ryabo ry’i Camp David, muri leta ya Maryland, ubwo icyo kintu cyatahurwaga.

Mu buryo bwo kwigengesera, inyubako ya White House yari yafunzwe ahagana saa mbili n’iminota 45 z’ijoro (20:45) ku isaha yaho ku cyumweru.

Hari nyuma yuko abashinzwe gucunga umutekano w’abategetsi bakuru babonye ifu y’umweru “imbere mu gace ko gukorerwamo” ko mu gice kizwi nka West Wing cya White House, nkuko umuvugizi w’urwego rucunga umutekano Anthony Guglielmi yabibwiye BBC mu itangazo.

Kwibuka30

Guglielmi yavuze ko ishami ryo kuzimya inkongi ryahise ryitabazwa risanga icyo kintu “nta byago” giteje.

Ntiyemeje ibyavuye mu isuzuma ry’ibanze, avuga ko icyo kintu cyoherejwe kugira ngo gikorerwe isuzuma ry’inyongera kandi ko iperereza rikomeje, harimo no kumenya uko icyo kintu cyinjiye muri White House.

CBS News, ikorana na BBC muri Amerika, yatangaje ibyavuzwe n’umutegetsi mukuru wo mu rwego rushinzwe umutekano, avuga ko icyo kintu cyatahuwe mu bubiko bwo mu kabati gasanzwe gakoreshwa n’abakozi n’abashyitsi ba White House mu kubika telefone ngendanwa zabo.

CBS yatangaje ko abategetsi babiri bo mu rwego rushinzwe umutekano hamwe n’ubutumwa bw’amajwi yoherejwe ku cyumweru bemeje ko icyo kintu cyapimwe bagasanga ari cocaine nyuma gato yuko gitahuwe.

Cocaine iri mu rwego rw’ibiyobyabwenge byo mu cyiciro kizwi nka ‘Schedule II’ giteganywa mu itegeko rigenga ibiyobyabwenge.

Bivuze ko ifite ibyago biri hejuru byuko yakoreshwa nabi, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika kirwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rinyuranyije n’amategeko.

West Wing ni igice kigari cya White House gifite amagorofa, kirimo ibiro bya perezida w’Amerika, harimo n’aho perezida akorera hazwi nka Oval Office, n’ahakorerwa inama ndetse perezida akanahahererwa amakuru y’ubutasi, hazwi nka Situation Room.

West Wing inarimo ibiro bya visi perezida, iby’umukuru wa White House, iby’umuvugizi, ndetse n’abandi bakozi babarirwa mu magana bemerewe kuhagera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.