Amerika Ntiyashoboye Kugamburuza Abakoze Kudeta muri Nijeri

2,083

Ministri wungirije w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika, Victoria Nuland, ejo yagiriye urugendo muri Nijeri kuganira na bamwe mu basirikare bahiritse ubutegetsi mu kwezi gushize. Gusa ntacyo yashoboye kugeraho. Mu magambo ye ibiganiro bagiranye yavuze ko “bigoranye”.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru kuri telefoni, ministri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Victoria Nuland, yari i Niamey abonana na Moussa Salaou Barmou, wishyizeho kuba ministri w’ingabo zahiritse ubutegetsi muri Nijeri.

Yari kumwe n’abandi basirikare batatu bo ku rwego rwa koloneli bamufasha muri ibyo biganiro.

Victoria Nuland avuga ko Leta zunze ubume z’Amerika yabagaragarije inzira bakwiriye kunyuramo ngo basubizeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ariko ntibabikozwa. Yavuze ko Amerika yaberetse ibyo bashobora gutakaza, nk’imfashanyo mu by’ubukungu no mu bindi baramutse badashubije ibintu uko byari bimeze mu gihugu.

Nuland yatangaje ko habaye kubwizanya ukuri cyane ndetse hamwe na hamwe bikagorana kuko Amerika ishaka uko ikibazo cyarangira binyuze mu kumvikana nyamara abahiritse ubutegetsi batsimbaraye ku buryo bifuza ko byagenda n’ubwo bihabanye n’itegeko nshinga rya Nijeri.

Yaganiriye na Barmou n’abo bari kumwe igihe cy’amasaha abiri ndetse na nyuma bakomeza kugirana ibindi biganiro ku ruhande, ariko ibyo yasabaga byo kubonana n’umukuru w’abahiritse ubutegetsi, Abdourahamane Tiani, na Perezida Mohamed Bazoum babwambuye, ntibabimwemerera.

Comments are closed.