Amajyaruguru: Ba Meya 3 na gitifu w’intara baraye birukanywe kubera impamvu zikomeye

3,394

Leta yaraye yirukanye ba meya batatu muri batanu bagize intara y’amajyaruguru ndetse na gitifu w’iyo ntara bose barazira kutabasha kuzuza inshingano zabo no kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Itangazo ryaraye riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Kanama 2023, rivuga ko nyuma y’isesengura rimaze gukorwa rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, abayobozi bakurikira bakuwe ku mirimo yabo:

I. Mu biro by’Intara y’Amajyaruguru: Hirukanywe Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, hashyirwaho Nzabonimpa Emmanuel umusimbuye kuri uwo mwanya by’agateganyo.

II. Akarere ka Musanze: Hirukanywe Ramuli Janvier wari umuyobozi w’Akarere, hashyirwaho Bizimana Hamiss nk’umuybozi w’Agateganyo.

2. Hirukanywe Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

3. Twagirimana Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.

4. Musabyimana François, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

III. Akarere ka Gakenke:

1. Nzeyimana Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere, hashyizweho Niyonsenga Aimé François, nk’Umuyobozi w’agateganyo.

2. Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange.

3. Kalisa Ngirumpatse Justin, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

4. Museveni Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

IV. Akarere ka Burera: Hirukanywe Uwanyirigira Marie Chantal, wari umuyobozi w’Akarere hashyizweho Nshimiyimana Jean Baptiste, nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

Aba bayobozi bose birukanywe mu kazi, nyuma y’ibirori biherutse kubera mu Kinigi byo kwimika Umutware w’Abakono.

Comments are closed.