Nyanza: Urujijo ku mwana w’imyaka 7 bivugwa ko yishwe anizwe abandi bakavuga ko yiyahuje umugozi
Urupfu rw’umwana w’umuhungu wo mu kigero cy’imyaka 7 wigaga mu mashuri abanza rukomeje guteza urujijo mu gihe bamwe bavuga ko yaba yanizwe n’abagizi ba nabi, abandi bakavuga ko yaba yiyahuye akoresheje umugozi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Kanama 2023 ahagana saa moya z’umugoroba abantu bataramenyekana baraye bishe banize umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 7 y’amavuko ubwo nyina yari yagiye mu kazi ke ka buri munsi, n’ubwo bimeze bitya, hari n’andi makuru ari kuvugwa ko uno mwana yaba yasanzwe ku mugozi yiyahuye ariko benshi bakavuga ko bigoye kwemeza ko uno mwana yaba yiyahuye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme, ku murongo wa terefoni ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacu, yavuze ko ari byo, ariko ikibazo kikaba kiri gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, yagize ati:”Yego, abagizi ba nabi bataramenyekana baraye bishe akana k’agasore, ariko ikibazo kiri mu maboko ya RIB, niyo iri gukora iperereza, amakuru arenze ayo wayabaza RIB“
Amakuru avuga ko uwo mwana yitwaga Loic, akaba yigaga mu mashuri abanza muri kimwe mu bigo by’amashuri biherereye mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Umwe mu bo mu muryango wa hafi wa nyakwigendera ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko nyina w’umwana yitwa Laetitia, nawe akaba asanzwe ari umwarimu, yagize ati:”Nyina yitwa Laetitia, batuye hano mu Gakenyeri, ni umwalimu hano i Nyanza, yari ari mu kiraka cya NESA cyo gucekinga amanota y’abarangije primaire, atashye nibwo yasanze umwana we w’imfura witwa Loic yishwe n’abagizi ba nabi“
Uyu mubyeyi yanze kwemeza cyangwa ahakane amakuru yavugaga ko uno mwana yasanzwe mu mugozi yiyahuye, yagize ati:”Ibyo sinabimenya, icyo nzi gusa ni uko Loic yishwe, kandi kugeza ubu abamwishe bakaba bataramenyekana, nta kibazo kidasanzwe cyatuma Loic yiyahura“
Amakuru akomeza avuga ko abavandimwe ba nyakwigendera bari baragiye mu biruhuko i Kigali mu miryango itandukanye ariko we agahitamo kugumana na nyina i Nyanza.
Umubiri wa Loic uri mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza mu gihe hakomeje gushakishwa icyahitanye uwo muziranenge.
Akarere ka Nyanza, ni kamwe mu turere turangwamo urugomo ndetse n’impfu za hato na hato benshi bakemeza ko biterwa n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge bwa bamwe mu rubyiruko bakavuga ko icyo kibazo kitavugutiwe umuti nk’ibindi kizakomeza kigafata intera ndende.
Comments are closed.