Umwalimu SACCO wisubiyeho ku mitangire y’inguzanyo

4,061

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwari bwatangaje ko bugiye gutanga inguzanyo gahoro gahoro kubera ko inguzanyo zari zigeze ku gipimo cya 85%.

Itangazo rigenewe abanyamuryango ryavugaga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kamena 2023, hatanzwe inguzanyo ingana na miliyari 128.

Ni mu gihe Umwalimu SACCO wagombaga kuzatanga inguzanyo zingana na miliyari 150 umwaka wose.

Dr Kaberuka Teddy, umuhanga mu by’ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko icyabaye ari uko Umwalimu SACCO watanze inguzanyo irenze umutungo wayo.

Nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango batishimiye icyemezo cyo guhabwa inguzanyo gahoro gahoro, ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko bwemeye kwakira ubusabe bw’inguzanyo.

Bugira buti: “Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buramenyesha abanyamuryango bose ko kwakira ubusabe bw’inguzanyo bisubukuwe guhera tariki ya 23 Kanama 2023”.

Comments are closed.