Kicukiro: Bwana Kazungu wicaga abantu akabashyingura mu nzu iwe yatawe muri yombi

3,716

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko bwataye muri yombi umugabo witwa Kazungu ukurikiranyweho kwica abantu yarangiza akabashyingura mu nzu iwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB mu ijwi ry’umuvugizi warwo Bwana Dr Murangira B Thierry, yavuze ko umugabo witwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu bataramenyekana umubare akabashyingura mu nzu yari acumbitsemo amaze gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

RIB yavuze ko uyu mugabo yari acumbitse mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza, iryo tangazo rikomeza rivuga ko ubu uwo mugabo acumbikiwe kur sitasiyo ya RIB Kicukiro hakaba hagikorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane imyirondoro n’umubare nyawo w’abo uyu mugabo yaba yarishe.

Gusa hari amwe mu makuru atarizerwa neza twahawe na bamwe mu baturanyi ba Kazungu avuga ko hamaze kuboneka imirambo igera kuri 14. Umwe mu bemeye ko baturanye ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Ni umusore mwiza kandi ubona ko afite akantu, yagendanaga n’abakobwa beza gusa, kugeza ubu imirambo maze kwibonera iragera kuri 14 yose

RIB ivuga ko ishimira abaturarwanda ku bufatanye bagaragaza mu gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwa ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora kugira ngo uburizwemo.

Uyu mugabo ahamwe n’ibyaha akekwaho byo kwica, ngo yahabwa igihano cya burundu.

Comments are closed.