MINEDUC yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024

3,026
Kwibuka30

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri, 2023-2024 uzatangira tariki 25 Nzeri 2023 ku mashuri abanza n’ayisumbuye.

Itangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nzeri 2023 rivuga ko igihembwe cya mbere kizatangira ku itariki ya 25 Nzeri gisoze ku ya 22 Ukuboza 2023. Iki gihembwe kizaba gifite ibyumweru 13.

Ibiruhuko bizatangira ku ya 23 Ukuboza 2023 gisoze ku itariki ya 7 Mutarama 2024.

Kwibuka30

Nk’uko ingengabihe ibyerekana igihembwe cya kabiri kizatangira ku ya 8 Mutarama gisoze ku ya 29 Werurwe 2024.  Kizaba gifite ibyumweru 12.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri gitangire ku itariki ya 30 Werurwe gisoze ku ya 14 Mata 2024.

MINEDUC yagaragaje ko igihembwe cya gatatu kizatangira tariki ya 25 Mata gisoze ku ya 5 Nyakanga 2024. Kizaba kigizwe n’ibyumweru 12.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba guhera tariki ya 8-10 Nyakanga 2024. Bizakorwa mu minsi 3.

Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ibyiciro byombi, ni ukuvuga icyiciro rusange n’ayisumbuye bikorwe guhera ku itariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2024. Ibi bizamini bizakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Leave A Reply

Your email address will not be published.