Muhanga: Polisi yarashe uwatwikaga insinga z’amashanyarazi akekwaho kuziba

3,233

Hashize igihe mu Karere ka Muhanga abaturage bavuga ko bibwa insinga z’amashanyarazi ndetse bamwe bakava ku murongo burundu kubera ko bamwe baba badashobora guhita bongera kugura izindi nsinga.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Nzeri 2023 ahagana saa munani n’iminota mirongo itanu, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yarashe umuntu utaramenyekana arimo atwika insinga z’amasharanyarazi bikekwa ko ashobora kuba yari avuye kuziba ahataramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye ku murongo wa telefoni yatangarije Imvaho Nshya natwe dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani zirengaho iminota mirongo itanu zo mu rukerera abapolisi barimo bacunga umutekano bafashe umuntu utazwi imyirondoro atwika insinga ashatse kubarwanya baramurasa ahita apfa.

Yagize ati: “Amakuru ajyanye n’umuntu utarenyakana yaguwe gitumo na Polisi irimo gucunga umutekano atwika insinga tutaramenya aho zibwe mu Kagali ka Munazi, mu Mudugudu wa Kiyoro ahagana sa munani zirengaho iminota mirongo itanu, ashaka kubarwanya bahita bamurasa arapfa gusa ntituramenya imyirondoro ye”.

Akomeza avuga ko yasanganywe bimwe mu bikoresho bifashisha burira amapoto atwara insinga ndetse n’ibyuma byo gukatisha insinga, kandi ko nta wundi muntu bari bari kumwe.

Ati: “Uyu muntu warashwe bikekwa ko yari avuye kwiba izi nsinga ni uko twamusanganye bimwe mu bikoresho byo gukata insinga birimo ipensi ndetse n’inkweto zikoreshwa burira amapoto atwara insinga ariko nta wundi muntu abapolisi bigeze babona bari kumwe wenda banafatanyaga muri ubu bujura bwangiza ibikorwa bremezo kandi bazigurisha mu njyamane”.

SP Habiyaremye avuga ko buri muturage akwiye gutanga amakuru yose ashoboka yaba abo yamenye bafite umugambi wo kwangiza ibikorwa remezo ndetse na nyuma yaho mu gihe babonye uwo ari we wese wacuruje cyangwa wabitse iwe bimwe mu bikoresho byavanwe ku byakoreshejwe.

Akomeza yibutsa abagura ibyakoreshejwe cyangwa ibyasigaye hubakwa ibikorwa remezo kuko bigurishwa n’inzego ziba zabisigaje.

SP Habiyaremye yibukije kandi ko iyo ibikorwa remezo byangijwe bose babihomberamo kandi biba byatanzweho amafaranga menshi kugira ngo bizagirire umumaro abaturage.

Yibutsa ko abishora muri ibi bikorwa ko baba bakora  ibyaha kandi hari  amategeko ahana abangiza ibikorwanremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi, imiyoboro ya murandasi (internet) amashuri n’ibindi byose byegerezwa abaturage kugira ngo bibafashe.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa x rwahoze ari Twitter tariki ya 28 Nzeri 2023 Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwagiranye inama n’Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG) n’Ikigo cy’Igihugu  cy’Isuku n’Isukura (Wasac) mu rwego rwo gufatira hamwe  ingamba zo kurwanya ikibazo cy’ubujura no kwangiza ibikorwa remezo bigenda bifata intera.

Ubuyobozi bwa Polisi bwavuze ko bugiye kongera ibikorwa byo kurwanya ubwo bujura no kwangiza ibikorwa remezo, busaba abacuruza ibintu byakoreshejwe kwirinda kugura ibyibwe n’ibindi bitazwi inkomoko kuko bitiza umurindi ubu bujura no kwangiza ibikorwa remezo”.

Mu Karere ka Muhanga mu Mirenge itandukanye usanga abaturage baribwe insinga z’amashanyarazi abifite bakagura izindi rimwe na rimwe nazo zikibwa bakabireka.

Bakeka ko byashoboka ko hari abakozi bahoze ari ab’Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi baba batakigikorera bishora muri ubu bujura bw’insinga zikoreshwa bakora za bobine za moteri naho izindi zigashongeshwa.

Comments are closed.