Umugabo wari uri gukatirwa mu rukiko yasimbukiye umucamanza amuta ku wa kajwiga hafi kumwica

9,420

Umugabo wari uri mu rukiko ari gakatirwa n’inkiko yasimbukiye umucamanza wari urimo gutangaza ibihano ahawe aramunigagura akizwa n’abashinzwe umutekano.

Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Nevada haravugwa inkuru y’umugabo ufite uruhu rwirabura witwa Deobra Delone Redden yasimbukiye umucamanza wari urimo umukatira amuta ku wa kajwiga akizwa n’abashinzwe umutekano mu rukiko.

Ku mbuga nkoranyambaga hagarayagaye amashusho y’uwo mugabo asimbuka nka bimwe byo muri za filime, agafata mu kanigo umucamanza witwa Mary Kay Holthus, atangira kumunigagura bikomeye kugeza ubwo abashinzwe umutekano batabaye bakaza kumukiza.

Uyu mugabo witwa Deobra Delone yari arimo ahamwa n’ibyaha by’urugomo, bikavugwa ko ubu yahise ashyirwaho ibindi byaha birimo kubangamira umucamanza.

Amakuru avuga ko uwo mucamanza ari kwa muganga akaba tarembye cyane.

Ubwo yari arimo kumviriza urubanza rumukatira.

Yamusimbukiye nka bya bindi bigaragara muri za film za Holywood

Comments are closed.