Tshisekedi yatangaje ko azahemba Luvumbu.

1,531

Perezida wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yiteguye kwakira no guha ishimwe Luvumbu Nzinga uheruka gutandukana na Rayon Sports.

Perezida Félix Tshisekedi yabyiyemeje kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Gashyantare, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri televiziyo y’igihugu.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Vita Club yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere yo gusesa amasezerano ye na Rayon Sports,azira ikimenyetso yakoze bakina na Police FC, cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Tshisekedi yagize ati; “Njye ubwanjye naganiriye kuri telefone na Luvumbu akimara kugera ku kibuga cy’indege ari kumwe na Minisitiri wa Siporo. Ni umusirikare w’intwari ukeneye ko tumushyigikira. Nzamwakira, ni ikibazo cy’igihe gusa.Azagororerwa kubera ubutwari bwe.”

Bivugwa ko perezida wa V. Club, Amadou Diaby, yahuye n’uyu mukinnyi amuha amasezerano y’akazi, abisabwe na Félix Tshisekedi.

Src: Umuryango

Comments are closed.