Nyanza: Haravugwa inzara ikabije ku banyeshuri ba Lycee de Nyanza ku buryo hari abagushwa n’isereri

8,730
(Photo archive Inyarwanda)

Mu kigo cy’ishuri cyitwa Lycee de Nyanza giherereye mu Karere ka Nyanza haravugwa inzara ikabije ku buryo bivugwa ko hari abana basigaye bagwa kubera isereri y’inzara.

Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Gashyantare 2024 ubwo bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya Lycee de Nyanza giherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo bari bitabye inama rusange y’ababyeyi, bababajwe no kubona abana babo barananutse ku buryo bukabije, abana bakababwira ko kuri icyo kigo bigamo hariho ikibazo cy’inzara kuko batarya ngo bahage, ku buryo ngo hari bamwe mu banyeshuri basigaye bagwa hasi kubera isereri baterwa n’inzara.

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com muri ako Karere ubwo yageraga ku kigo, yahuye na bamwe mu babyeyi bari baje kwitabira inama bamubwira akababaro bafite n’agahinda batewe n’uburyo basanze abana babo bameze.

Umwe mubo twavuganye yagize ati:”Umwana wanjye yari yatsinze neza, NESA imwohereza hano, yahageze afite ibiro nka 70, ariko ndebera uko asa, ndebera uko asigaye angana, wagira ngo yarwaye igituntu cyo mu magufwa, ibi byose ni inzara, umwana ameze nk’uri kuvugiriza, birababaje, twasabye Diregiteri ko yavuga ayo twe nk’ababyeyi twakongeraho ariko abana bige barya neza kuko nta reme mu nzara

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu biruhuko umwana yatashye amubwira ko aho yiga batarya ngo bahage kandi ko n’iyo babibwiye umuyobozi w’ishuri ababwira ko batazanywe aho no kurya ko ahubwo impamvu ituma bari aho ari ukwiga.

Undi mubyeyi uvuga ko yitwa Riberaho Damas nawe yavuze ko mu kanya gato yahawe ko kuvugana n’umwana we yamubwiye ko inzara inuma ndetse ko hari na bagenzi be barwara isereri bakagwa hasi bakaramizwa amazi, yagize ati:”Jye umwana yambwiye ko barya uturyo duke cyane, ndetse ko hari bagenzi be biga mu mwaka wa nyuma bagwa kubera isereri iterwa no kutarya ngo bahage”

Uyu avuga ko mu nama y’ejo ababyeyi bagikomojeho ariko umuyobozi w’ikigo yanga ko bakivugaho ahubwo avuga ko ari ugukabiriza biri gukorwa n’itangazamakuru. Ku murongo wa terefoni umuyobozi wa Lycee de Nyanza Bwana MURANGWA Joseph yatubwiye ko nta kibazo cy’inzara kiri mu kigo ayobora, yagize ati:”Nushaka nawe uzaze urebe, nta kibazo cy’inzara gihari hano, buri mwana ararya agahaga, ntiwatsinda utariye neza ngo uhage

Biravugwa ko n’ugerageje kuvuga kuri icyo kibazo, yirukanwa mu kazi

Bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’icyo kigo, bavuga ko icyo kibazo bakizi, ndetse ko hari abandi bakoraga kuri Lycee de Nyanza birukanywe kubera ko bagerageje kubwira umuyobozi w’ishuri ko hakwiye kugira igikorwa ku mirire y’abana, bakavuga ko kuva uno mwaka watangira hamaze kwirukanwa abagera kuri batatu, ibintu Diregiteri Joseph MURANGWA yahakanye avugo ko kuva yagera kuri icyo kigo atarirukana umuntu n’umwe, yagize ati:”Ibyo ni amagambo, nta muntu ndirukana kuva nagera hano, n’abagiye bose bagiye basezeye ku bushake bwabo

Bamwe mu bakozi basanzwe bakorera Lycee de Nyanza ndetse n’abigeze kuhakorera barashinja diregiteri Murangwa Joseph ko ariwe ubitera byose, ibyo babihera ku kuba abatu bose batavuga rumwe kuri imwe mu myanzuro ijyanye n’ubuyobozi bw’abana ahita abirukanisha cyangwa akabananiza ku buryo ngo hari abo yabwiye ko azabafungisha nibakomeza kugerageza kwitambika ku myanzuro, yewe ngo hari n’abo atuka ibitutsi biteye isoni akabikorera mu maso y’abanyeshuri, ariko ibi byose uyu muyobozi akabihakana akavuga kko ari abashaka kumusebya.

Gusa uko biri kose, niba koko ikibazo cyo kurya gihari, abayobozi bari bakwiriye kwicara hamwe bakareba uburyo cyakemuka kuko n’ubundi umwana utariye ngo ahage bigoye kumukuramo umusaruro kuko inzara idindiza imikorere isanzwe y’ubwonko.

(Inkuru ya Abdulkarim Gisa/Indorerwamo.com)

Comments are closed.