Abantu 6 barimo umwarimu bafungiwe kwica umubyeyi wasabaga indezo

1,140

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rufunze abantu bagera kuri batandatu barimo umwarimu, bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukobwa wasabaga indezo.

RIB ivuga ko aba bafunzwe tariki ya 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha muri cyo, mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42.

Abafunzwe barimo Musabyimana Theoneste wari warabyaranye na nyakwigendera.

Ibi byabaye ku wa 22 Weruwe 2024, bibera  mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Vuganyana mu Mudugudu wa Nyamwungo .

Ubugenzacyaha buvuga ko bufunze Musabyimana Theoneste w’imyaka 28, Ndayambaje Vedaste uzwi nka BUJYANGA. Uyu RIB ivuga ko yari yarafungiwe icyaha cya jenoside, arirega, arangiza igihano.

Harimo kandi Mukesharukundo Alexis uzwi nka Kajeneza. Uyu nawe RIB ivuga ko yaherukaga gufungirwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Undi ni Ntezimana Oswald uzwi nka  Gapyisi. Uyu RIB ikavuga ko yigeze gufungirwa icyaha cyo kwiba.

Harimo kandi Dusanimana Venuste uzwi ku izina rya Rubundura na Mujawamaliya Berthilde uyu akaba ari umugore wa Musabyimana Theoneste kandi akaba ari n’umwarimu ku mashuri abanza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye Umunyamakuru wa TV/Radio1 ko intandaro y’icyateye urupfu ari uko uyu nyakwigendera yari yarabyaranye n’uyu Musabyimana ariko akanga gutanga indezo kandi yari yarabitegetswe n’urukiko.

Ati “ Musabyimana Theoneste yabyaranye na nyakwigendera Nyirakanani Claudine urukiko ruza gutegeka Musabyimana Theoneste kujya atanga indezo ya 20,000Frw buri kwezi;  ibyo byaje kuba intandaro yo kumwica. “

Dr Murangira akomeza agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Musabyimana Theoneste amaze gutegekwa n’Urukiko kujya atanga indezo ya buri kwezi;  afatanyije n’umugore we, batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba bamubwira ko nubwo abatsinze ku bijyanye n’indezo, ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho. “

Abafashwe dosiye yoherejwe mu  Bushinjacyaha tariki ya 03 Mata 2024 nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 07 Mata 2024.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko “Nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi ubuzima.”

Abaturarwanda barasabwa kudahishira icyaha icyo aricyo cyose, bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.

Ibi byaha bihamye bazahanishwa igifungo cya burundu .

Comments are closed.