Gicumbi:Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaranduriwe imyaka.

2,566
Kwibuka30

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa bwisige, witwa Dusabimana Joseph yaranduye imigozi y’ibijumba ya Mubyarirehe Ashilaf na Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamubwira amagambo amukomeretsa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, bibera mu kagari ka Bwisige,Umudugudu wa Nyarubuye.

Amakuru avuga ko  uyu mugabo yaranduye imyaka  y’ahangana na 2m²/2m² .

Kwibuka30

Amakuru avuga ko “Muri iki gitondo Mukagatsinzi Claudine yahahuriye na Dusabimana Joseph wamuranduriye imigozi amubajije icyabimuteye,  amubwira ko ngo iyo amusanga ari kuyitera ngo yari kumutabamo ngo n’abo bafungishije bakoze Jenoside ngo barafunguwe.”

Uyu Dusabimana Joseph yahise amanuka mu mashyamba kugeza n’ubu ari gushakishwa ntaraboneka.

Umuyobozi  w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yemereye umuseke dukesha iyi nkuru ko ibi koko byabayeho.

Uyu Dusabimana Joseph  ngo yahise amanuka mu mashyamba kugeza n’ubu ari gushakishwa ntaraboneka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.