Rulindo: Umusaza w’imyaka 85 yicukuriye imva yo kuzashyingurwamo yapfuye

864

Umusaza Hakizanshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko , utuye mu kagari rwa Rwiri, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, yacukuye imva yo kuzashyingurwamo mu gihe, azaba yapfuye.

Yavuze ko gukora ibi byatewe n’uko adashaka kurushya abazamushyingura dore ko afite abagore babiri n’abana 15.

Uwo musaza yabwiye TV1 ko akurikije imyaka amaze ari yo myinshi kurusha iyo asigaje.

Yagize ati: “Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu, nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura, nshyiraho amatafari byose birahari”.

Kuba hari bamwe bavuga ko yaba yarikunguriye, uwo Hakizinshuti ntimeranya na bo avuga ko batazi ibyo barimo.

Habishuti ufite ingo ebyiri mu rugo rumwe ahafite abana 9 mu rundi hari 6 bose bakaba 15.

Avuga ko yabonye ko abo bana nibadashobora kumushyingura Leta izabikora.

Abana b’uyu musaza bavuga ko kwicukurira imva ari ibitekerezo yari amaranye igihe.

Umwe mu bahungu be ati: “Ntabwo byantunguye, kuko kuva na kera yahoraga avuga ko aziteganyiriza aho azashyingurwa mu gihe yatabarutse”.

Abaturanyi ba muzehe Habinshuti wicukuriye imva ahamya ko batunguwe n’ibyo yakoze ariko bakavuga ko ari ukwiteganyiriza.

Umwe ati: “Niba umuntu nta n’imyaka 20 asigaje imbere agomba kwiteganyiriza aho kuba(gushyingurwa)”.

Undi ati: “Urabona ni uwa kera byaba byiza yiteganyirije aho azashyingurwa numva ntamubuza uburenganzira bwe”.

Iyi mva uyu musaza yicukuriye yegeranye n’iy’umwe mu bagore we wapfuye mu mwaka wa 2008.

Comments are closed.