Nyanza: Rurageretse hagati y’imiryango y’abagabo 2 baherutse kuraswa na Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge

22,372

Rurageretse hagati y’imiryango y’abasore babiri baherutse kuraswa n’umupolisi n’ubuyobozi bw’umurenge k’ugomba kugira uruhare mu ishyingurwa ry’abo basore.

Ku italiki ya 24 Werurwe 2020 nibwo abasore babiri batuye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi barashwe nyuma yaho banze kubahiriza amabwiriza ya Ministre w’intebe yasabaga abantu guhagarika bimwe mu bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bushya bwa Covid-19 n’ikwirakwira ryayo, icyo gihe Polisi y’u Rwanda yavuze ko abo bagabo babiri bari ku ipikipiki barashwe nyuma y’aho baburijwe kugendera kuri moto maze umwe agashaka kwambura imbunda umupolisi nawe ahita amurasa. Kugeza ubu rero iminsi 10 irashize abo bagabo babiri batarashyingurwa kuko imibiri yabo iri mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Ikibazo giteye gite?

Amakuru dukesha “Intyoza” n’ayo umwe mu banyamakuru ba Indorerwamo.com ukorera muri Ako Karere, ni uko kugeza ubu hari ukutumvikana ndetse n’agasigane hagati y’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi n’imiryango y’abo bagabo barashwe ku bijyanye n’ugomba gushyingura imibiri y’abo bagabo kugeza ubu batari bashyingurwa iminsi icumi ikaba imaze kwirenga.

Madame NIWEMWANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge, yabwiye abanyamukuru ko ku italiki ya 3 Mata imiryango y’ababuze yahawe amabaruwa ababwira uruhare bagomba kugira mu ishyingurwa ry’abo bagabo, abandi nabo barabyanga kandi bakaba nta mpamvu ifatika bari gutanga ituma banga kugira uruhare urwo arirwo rwose mu ishyingurwa ry’abo bantu. Imiryango y’abo bantu barashwe mu kwiregura, bavuga ko ababarashe aribo bagomba kugira uruhare rwose mu ishyingurwa ry’imirambo.

Gitifu w’Umurenge we avuga ko iyo miryango ifite agasigane n’amananiza, yavuze ko umuryango w’umwe mu bapfuye (bivugwa ko yari umusirikare) agomba gushyingurwa aho abandi basirikare bashyingurwa kuko nubundi yari akiri mu kazi ka gisirikare. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge yavuze ko kuri ubu iyo miryango yahawe iminsi 3 gusa, bitaba ibyo ibitaro bifite iyo mirambo ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge hagafatwa indi myanzuro, iyo minsi ikaba izarangira kuwa mbere, kuwa kabiri w’ikindi cyumweru nibwo umwanzuro uzahita ufatwa.

Comments are closed.