Kamonyi:Umusore ukekwaho kwica umuntu akamujugunya mu myumbati yatawe muri yombi

657

Intara y’amajyepfo Akarere ka Kamonyi Umurenge wa Mugina Akagari ka Kabugondo mu mudugudu wa Cyeru haravugwa inkuru y’umusore witwa Dusabane Eric w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho kwica uwitwa Byabarusara Faustin w’imyaka 40 y’amavuko amuteye icyuma mu ijosi yarangiza akamujugunya mu myumbati hafi y’inzira kuri ubu yatawe muri yombi na Polisi.

Si we gusa ukekwa mu kwica nyakwigendera kuko hari na mugenzi we wafashwe mbere ye.

Amakuru agera ku ntyoza.com dukesha iyi nkuru aturuka mu Murenge wa Mugina aravuga ko abantu babiri bakekwaho kwica uwitwa Byabarusa Faustin bamutegeye mu nzira bakamwica bamuteye icyuma mu ijosi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi.

Amakuru y’urupfu rwa Byabarusara Faustin , yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2024 ubwo umurambo we wasangwaga mu myumbati iri hafi y’inzira y’aho yiciwe bigaragara ko yatewe icyuma mu ijosi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Itangazamakuru ko babiri bakekwaho ubu bwicanyi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi.

SP yavuze ko abatawe muri yombi ari uwitwa Dusabane Eric w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho gufatanya na Kwigira Isae w’imyaka 44 y’amavuko.

Avuga ko kandi uyu Kwigira Isae,hakiboneka umurambo wa Byabarusara Faustin yahise atabwa muri yombi kuko yari mubanugwanugwaga(abakekwaga) n’Abaturage.

Agifatwa yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge,mu gihe uyu Dusabane Eric wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Mugina.

SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Iperereza kuri aba bombi bakekwaho kwica Byabarusara Faustin rikomeje.

Andi makuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Cyeru ni uko igihe uyu wafashwe ku ikubitiro hakiboneka umurambo ngo yemeraga ko aribo bishe Byabarusara Faustin bamutegeye mu nzira ataha ngo bapfa amafaranga bavuga ko yari abarimo.

Amakuru kandi avuga ko uyu Dusabane Eric hari undi muntu ashobora kuba yarigeze kwica,akaba yarahoraga yihishahisha ku buryo na Nyina umubyara ngo yahoranaga ubwoba ko isaha iyo ariyo yose nawe yamwica.

Comments are closed.