Perezida Lourenço yatumije indi nama i Luanda hagati y’u Rwanda na RDC.

266

Abahagarariye guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazongera bahurire i Luanda muri Angola tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024 mu biganiro bigamije gukemura ibibangamiye umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibiro bya Perezida wa Angola kuri uyu wa 15 Kanama 2024 byatangaje ko iyi nama ari umusaruro w’ibiganiro Perezida João Lourenço yagiranye na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ubwo aherutse kugirira uruzinduko i Kigali n’i Kinshasa.

Byasobanuye ko muri uru ruzinduko rwabaye tariki ya 11 n’iya 12 Kanama, Perezida Lourenço na Kagame ndetse na Tshisekedi baganiriye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda yageza akarere ku mahoro.

Kuri iyi nama iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko izaba umwanya wo kuganira ku bitekerezo byatanzwe n’impande bireba ku buryo bwatuma amahoro arambye aboneka mu karere.

Iyi nama izaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga izakurikira iyabaye tariki ya 30 Nyakanga 2024. Icyo gihe bashyize imikono ku myanzuro itandukanye irimo usaba impande zihanganiye muri Kivu y’Amajyaruguru guhagarika imirwano.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uw’uko inzobere mu butasi z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zizahura, zigasesengura uburyo Leta ya RDC ivuga ko izasenyamo umutwe wa FDLR. Nk’uko byari biteganyijwe, zahuriye i Luanda tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2024.

Byitezwe ko muri iyi nama aribwo bazongera kugaruka kumutwe wa FDLR u Rwanda rugaragaza nk’ubangamiye umutekano warwo wasenywa, ndetse mu cyumweru gishize abakuru b’ubutasi bw’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Angola bahuriye mu nama igamije kurebera hamwe uko uriya mutwe wasenywa.

Inzobere mu butasi zasabwaga bitarenze kuri uyu wa 15 Kanama gushyikiriza aba baminisitiri raporo zakoze ku busesenguzi bw’uburyo Leta ya RDC iteganyamo gusenya umutwe wa FDLR, bakayiganiraho mu yindi nama.

Bivuze ko mu nama izaba tariki ya 20 n’iya 21 Kanama, intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zizaganira kuri iyi raporo, ziyifateho umwanzuro.

Ni inama kandi nanone byitezwe ko igomba no kuzaganira ku kibazo cy’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri warubuye imirwano n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Comments are closed.