Uwahoze ari Minisitiri Utumatwishima yasabye RIB kwinjira mu kibazo kiri hagati ya Yago, Godfather,M Irene.

358

Utumatwishima Abdallah wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasabye Urwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kureba niba ibiri hagati y’ibyamamare bivugwamo gutukana, kubeshyerana, no kwitana ko bamwe ari lnyangarwanda ko bitagize icyaha.

Ni ubutumwa yatambukije kurubuga rwa X kuri uyu wa kane tariki 15 Kanama 2024 aho yagaragaje ko abarimo amazina azwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda, bareka ibyo kuvuga uturere bamwe bakomokamo no kuvuga ko bamwe ari inyangarwanda bakabivaho bakabireka.

Utumatwishima yakomeje ati: “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbizi, hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze”.

Utumatwishima yagaragaje amwe mu mazina azwi arimo Yago, Godfather, M Irene, Sky2 n’abandi ko gutukana, kubeshyerana atari umuco mwiza, abasaba kubireka.

Utumatwishima Abdallah wahoze ari Minisitiri ufite mu nshingano Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye Urwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kwinjira muri aya makimbirane amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga kuri biriya byamamare ikareba ko batari gukora ibigize icyaha.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragara igisa no kutumvika ku mpande zombi aho buri umwe ashinja mugenzi ndetse no gusubizanya ku biganiro bagenda bakora hagamijwe ko umwe acisha bugufi mugenzi we.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com)

Comments are closed.