Mounir Nasraoui ise w’umukinnyi Lamine Yamal yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi Imana ikinga akaboko

864

Mounir Nasraoui ubyara umukinnyi Lamine Yamal w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Espagne w’imyaka 17 y’amavuko, yatewe ibyuma inshuro nyinshi n’abagizi ba nabi ari muri parikingi.

Ibinyamakuru byo muri Esipanye byatangaje ko Mounir Nasraoui yasagariwe n’abantu ari mu mujyi wa Mataró, mu Majyaruguru ya Barcelone mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, abamusagariye bakaba ari abantu yari yigeze guhura na bo ndetse baranavugana kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba.

Polisi yo muri Esipanye yatangaje ko abantu batatu bafashwe ku wa Gatatu, undi wa kane afatwa ku munsi wakurikiyeho, bakaba bakekwaho uruhare muri urwo rugomo.

Mounir Nasraoui we yajyanywe kuvurirwa mu bitaro biri i Barcelone arembye cyane, ariko mu masaha yakurikiyeho ngo yagiye yoroherwa.

Icyo gitero cyabereye hafi y’agace ka Rocafonda Yamal yakuriyemo.

Se wa Yamal ngo yari yabanje kugirana ikibazo n’itsinda ry’abantu yahuriye na bo mu nzira arimo atembereza imbwa, nyuma yaho baza kumusanga aho yari ari muri parikingi, bamutera ibyuma inshuro nyinshi.

Icyatumye babimutera ntabwo cyahise kimenyekana.

Lamine Yamal ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Esipanye, ni umukinnyi wa mbere muto wamamaye cyane mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Esipanye, dore ko aherutse kuyifasha kwegukana igikombe cya Euro 2024, gihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i Burayi, ahabwa n’ishimwe ryo kuba ari we mukinnyi muto wari muri iryo rushanwa.

Comments are closed.