Uganda: Uwiyita umuvuzi yasanganywe ibihanga 24 by’abantu
Polisi ya Uganda iravuga ko umugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe ibihanga 24 by’abantu ashobora kuba yabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ndetse ko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yavuze ko uwo ucyekwa, Ddamulira Godfrey, azaregwa bijyanye n’itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu.
Ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri na byo byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey, mu nkengero z’umurwa mukuru Kampala wa Uganda.
Polisi iracyashakisha mu rusengero rwa Godfrey, yizeye kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.
Onyango yagize ati: “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, [ribuza] umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu.”
“Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”
Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi (yo mu bimera). Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we.
Ubu si ubwa mbere hatahuwe ibintu nk’ibi biteye ubwoba muri Uganda mu byumweru bya vuba aha bishize.
Mu kwezi gushize, polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu karere ka Mpigi, rwagati muri Uganda, kari ku ntera ya kilometero hafi 41 uvuye i Kampala.
Uko gutahura ibihanga kombi kwavuzwe ko gufitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.
Abantu bamwe bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika bemera ko imbaraga zidasanzwe zivuye mu bice by’umubiri w’umuntu zitera ishaba (zizana amahirwe), nk’urugero kuba umukire, cyangwa umuvumo ku banzi babo.
Comments are closed.