Niyonzima ufite ubumuga bwo kutabona yabaye uwa 5 ku rwego rw’igihugu mu gutsinda

496

Jean de Dieu Niyonzima wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 27 kanama 2024.

Sr Nicolas Nsanabo Hyacinthe, umucungamutungo w’ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho, yavuze ko batewe ishema no kuba umwana wiga mu ishuri ryabo aza muri batanu ba mbere ku rwego rw’Igihugu, ariko ngo ntibanatunguwe cyane kuko asanzwe ari umuhanga, nk’abandi bavandimwe bavukana.

Yagize ati “Wenda ntitwari tuzi ko yaza ku mwanya wa gatanu mu Rwanda hose, ariko kuba ari umuhanga turabizi.”

Ngo yigeze kwitabira n’amarushanwa mu by’indimi (Spelling Competition) arayatsinda, ku buryo yageze no muri Kenya.

Niyonzima afite ubumuga bwo kutabona ku rwego rwa 60%. Ngo ashobora kubona nk’ibiri muri metero ebyiri gusa, ariko ntaharenze, nk’uko bivugwa na Sr Nicolas. Na we mu kwiga yifashisha inyandiko z’abatabona (Braille).

Yivugira ko amasomo yatsinze cyane ari imibare, ibinyabuzima (Biology) n’ubutabire (Chemistry) kandi ngo abikesha umuhate ashyira mu kwiga.

Ku bijyanye n’uko yitwaye ngo abashe kugira amanota meza mu bizamini vya Leta, agira ati, “Nabanje kwiha ingengabihe y’uko niga amasomo yanjye. Nkavuga nti, ku wa Mbere nziga nk’imibare na Phyisique (Ubugenge), muri Weekend nkakora imyitozo nkanasubiramo gakeya.”

Jean de Dieu Niyonzima avuga ko amasomo yatsinze arimo imibare, ibinyabuzima n’ubutabire

No mu gihe cy’ibizamini nyiri izina, ngo kubera ko abatabona batabasha kwandika bihuta nk’abandi banyeshuri muri rusange, bagiye babongereraho isaha ku gihe cy’ibizamini, kandi byaramufashije kuko ngo urebye mu isaha ya nyuma ari bwo yabashaga kurangiza gusubiza ibibazo.

Mukuru we Jean Paul Niyitegeka wamuherekeje ajya kwakira ibihembo akesha umwanya wa gatanu, yavuze ko nk’umuryango bishimiye kuba umwana wabo yagize amanota meza, kandi ngo hamwe n’ababyeyi biteguye kumufasha akazabasha gutsinda neza no ku cyiciro gikurikiyeho.

Jean de Dieu Niyonzima afite imyaka 18. Yatangiye kwiga mu ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho kuva afite imyaka itandatu, aho yatangiriye mu kiburamwaka. Yiga mu ishuri riherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, ariko akomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Comments are closed.