Kainerugaba wa Uganda yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

289

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga by’umwihariko X, agaragaza uburyo amaze kwakira ubusabe bw’abagore n’abakobwa b’Abanya-Haiti bashaka kugirwa abagore n’abasirikare ba Uganda.

Ni amagambo yanyujije kuri X kuri uyu wa 08 Nzeri 2024, asa n’utanga ibyo umuntu yakwita nk’amakuru agezweho.

Kuva muri Gashyantare 2024 ni bwo amabandi yatangiye guteza akaduruvayo mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, bituma uwari Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry yegura aza gusimbuzwa Dr. Garry Conille.

Ni ibintu byakomeje kugira ingaruka cyane ku baturage b’iki gihugu mu buzima bwose, ari na yo mpamvu ku wa 05 Kanama 2023 Gen Muhoozi Kainerugaba na we yagarutse ku biri kuba muri Haiti n’icyaba igisubizo.

Icyo gihe abinyujije kuri X yanditse ko hari umuntu wamubajije icyaba igisubizo muri Haiti, undi amubwira ko icyaba umuti urambye ari uko abakobwa n’abagore bo muri iki gihugu cyo muri Caraïbes yabashyingira abasirikare bo mu Ngabo za Uganda, UPDF.

Ati “Namusubije ko [icyaba umuti] ari uko nakohereza ingabo zo mu Gisirikare cya Uganda, UPDF ibihumbi 10 zikajya gushyingirwa abagore bose bo muri Haiti.”

Ni ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye mu bayobozi ba Uganda aho nk’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe urubyiruko n’abana, Dr Balaam Barugahara Ateenyi, yavuze ko ari ibintu byafasha cyane mu gukura abo bagore mu kaga.

Ati “Iki ni igisubizo gishingiye ku guhanga udushya ku bibazo byananiranye. Ni igisubizo cy’ubumuntu. Ndatekereza ko ari ingenzi gukemura uhereye mu mizi ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bw’ariya mabandi yo muri Haiti nk’ubukene, kubura amahirwe abyara inyungu ndetse n’umutekano muke.”

Uwo muyobozi yavuze ko abo mu Ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) ryahoze ari MK Movement bashobora gukemura icyo kibazo rimwe na rizima.

Kuri iyi nshuro Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko nyuma y’ukwezi kumwe kurengaho iminsi itatu gusa yanditse ibyo gushyingira abagore bo muri Haiti, ubu amaze kwakira ubusabe bwinshi bw’abo muri icyo gihugu.

Ati “Sinabona uko mbabwira uburyo nkomeje kwakira ubusabe bujyanye no gushyingirwa buturutse ku bagore bababaje, bahahamuwe n’amabandi yo muri Haiti. Twakagombye kubatabara.”

Ubwo butumwa bwose bwakiriwe mu buryo butandukanye n’Abanya- Uganda, aho nk’uwitwa Nasatushabe yagize ati “Waba se wakiriye ubusabe bwo gushyingirwa bwaturutse ku bakobwa bo muri Karamajong (igice cyo mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Uganda) bari ku mihanda ya Kampala? Bakeneye gutabarwa mbere y’ibindi byose.”

Ni mu gihe uwitwa Mwesigye Frank we yavuze ko abagore bo muri Haiti n’abandi bose bakagombye kubona umuhati n’ingufu biri muri Gen Muhoozi. Ati “Ubwitange bwawe bwo gufasha abakeneye ubufasha bukomeje gutuma tukwigiraho byinshi. Tuzakugumaho.”

Ingingo iganisha ku bagore si ubwa mbere Muhoozi ayivuzeho. Yigeze kuvuga uburyo kuri iyi Si, nta mugore mwiza ubaho uruta uwe, Charlotte Nankunda Kutesa.

Ubwo yavugaga ku batinganyi, yavuze ko bari kwangiza ahazaza h’abakiri bato mu bihugu byinshi, ko atagomba kubirebera ngo aceceke nk’umwe mu basirikare bakomeye Afurika ifite.

Ati “Kuryamana n’uwo muhuje igitsina ni icyaha. Imana isumba byose yaremeye abagore abagabo, n’abagabo ibaremera abagore. Nta kintu kuri iyi si kiryoha kurusha umugore.”

Hari n’igihe yavuze ko abagore beza bo ku Isi baboneka mu gace ka Rushere muri Uganda [ni mu Karere ka Kiruhura mu Burengerazuba bwa Uganda] gukomeza ukagera i Kigali mu Rwanda.

Hari n’indi foto yigeze gushyira hanze y’umukobwa, asaba abasirikare bose kumumenyesha nibaramuka bamubonye, ngo kuko yazengereje intekerezo za Jenerali.

Ati “Imitwe yose y’ingabo igomba gutanga amakuru niramuka ibonye uyu munyacyaha. Arashinjwa kujagajaga intekerezo za Jenerali. Ahite atabwa muri yombi.”

Mu kugaragaza ko ibyo avuga akomeje, Muhoozi yashyizeho inka 20 nk’ishimwe ku muntu uzamushyikiriza uwo mugore.

(Src:Igihe)

Comments are closed.