Yatawe muri yombi azira guhamagara umugore we kuri telefoni inshuro zirenga 100 ku munsi

841

Mu Buyapani, umugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, kubera guhamagara umugore we kuri telefone akabikora inshuro zirenga 100 ku munsi yiyoberanyije, kandi no mu gihe amwitabye ntagire icyo avuga agaceceka kugeza ubwo umugore akupye telefoni.

Ku itariki 10 Nyakanga 2024, nibwo umugore w’imyaka 31 utuye ahitwa Amagasaki, mu Ntara ya Hyogo mu Buyapani, yatangiye kujya yitaba telefoni zidasanzwe, z’umuntu wamuhamagaraga yamwitaba agaceceka ntavuge kugeza akupye kubera umujinya.

Ibyo byo guhamagarwa bitarangira, ngo byabaga buri munsi, akaba yahamagarwa inshuro zirenga 100 ku munsi, bimara ibyumweru byinshi bimeze bityo, kandi bitewe n’uko telefoni yakoreshwaga n’uwo wahoraga amuhamagara yabaga itagaragara ntiyashoboraga kuyikura mu zishobora kumuhamagara (to block), ariko ku bw’amahirwe, guhamagarwa ntibyabagaho mu masaha y’ijoro cyangwa se igihe afite telefoni y’umugabo we.

Ibyo rero ngo ni byo byatumye atangira kwibaza cyane uwo muntu waba amuhoza ku nkeke yo kumuhamagara kuri telefoni, niba ataba ari umugabo we.

Ukwezi kwa Nyakanga kwarinze kurangira yirirwa abona iyo telefoni imuhamagara kandi yayitaba ntihagire uvuga, bigera no mu kwezi kwa Kanama 2024, bikimeze bityo.

Uwo mugore kuko yumvaga yaramaze kunanirwa, ngo yatangiye kwibaza uko yazamenya uwo muntu umuhoza kuri iyo nkeke, ariko muri iryo genzura akarushaho gukeka umugabo we, kuko yabonaga amasaha adahamagarwa n’iyo telefoni ari ayo baba baryamye mu gitanda basinziriye cyangwa se igihe afite telefoni ye ayikiniraho imikino.

Icyo umugore yakoze, yashyikirije ikibazo cye Polisi, kugira ngo imufashe gukuraho urwo rujijo, ariko anayibwira ko akeka ko byaba bikorwa n’umugabo we akurikije ibyo yari amaze kugenzura. Nyuma y’iperereza ryakozwe na polisi, yasanze koko ibyo umugore yatinyaga ari byo, yemeza ko umugabo we ari we umuhoza kuri iyo nkeke ya telefoni.

Ku itariki 4 Nzeri 2024, nibwo umugabo yatawe muri yombi, afatiwe aho muri Amagasaki, akurikiranyweho kwica itegeko ryo mu Buyapani ribuza guhoza undi ku nkeke.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo mugabo abajijwe na Polisi icyamuteye kujya ahoza umugore we ku nkeke bigeze aho, ngo yasubije agira ati, ”Nkunda umugore wanjye, rero naramuhamagaraga kuri telefoni singire icyo mvuga. Mbese guhora muhamagara byagaragazaga urukundo mufitiye”.

Ubundi ngo ni ibintu bisanzwe ko mu Buyapani ko umugabo n’umugore bataba hamwe bitewe n’akazi bakora, kuko umwe ashobora kwimuka yegera akazi ke, ndetse rimwe na rimwe umwe mu bashakanye akaba yajya ashyira mugenzi we ku nkeke kuri telefoni.

Gusa Polisi yo muri Amagasaki, yahamije ko ari ubwa mbere ibonye aho umugabo ashyira umugore we ku nkeke yo guhora amuhamagara kuri telefoni kandi babana mu nzu imwe.

Comments are closed.