RDC irikanga ko abaturuka muri Afurika y’Epfo bashobora kuyihungabanyiriza umutekano

128

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irikanga ko hari abaturuka muri Afurika y’Epfo bafite umugambi wo kuyihungabanyiriza umutekano.

Nk’uko Ambasade ya RDC muri Afurika y’Epfo yabisobanuye kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, aba “bafite umugambi mubisha” bari gushaka Visa binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Iti:“Muri ibi bihe Leta ishaka kugarura umutekano mu gihugu, twamenye ko hari abafite umugambi mubisha wo guhungabanya igihugu cyacu no kongera umutekano muke bari gushaka Visa binyuze mu buryo bwa magendu. Ibi byabafasha kwinjira muri RDC bavuye muri Afurika y’Epfo.”

Iyi Ambasade yasabye guverinoma ya Afurika y’Epfo, urwego rw’iki gihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka na sosiyete z’indege zikorera ingendo muri RDC kuba maso, zigakumira aba bantu.

Iyi mpuruza itanzwe mu gihe ingabo za RDC ziri mu ntambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na nyuma y’uko tariki ya 19 Gicurasi 2024 umutwe wiyise New Zaire ugerageje gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi.

Comments are closed.