Abimukira 119 baturutse muri Libiya baraye bageze mu Rwanda

450
(Photo:Igihe.com)

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira 119 zari zaraheze muri Libya nyuma yo gushaka uko zihungira mu Burayi zikabura aho zinyura.

Biri mu masezerano u Rwanda, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, HCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byasinyanye, azwi nka ‘Emergency Transit Mechanism, ETM’.

ETM ni gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi ziba zaraheze muri Libya, aho zaba by’agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.

Muri icyo cyiciro cya 19 abakiriwe barimo 41 bo muri Sudani, 36 bo muri Eritrea, 12 bo muri Somalia, 17 bo muri Ethiopia na 13 bo muri Sudani y’Epfo.

Bageze ku Kibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2024.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko bijyanye n’uko amasezerano yo kwakira izo mpunzi yongereweho imyaka ibiri, bazakomeza kubakira uko ubushobozi bugenda buboneka ari na ko bafashwa kubona ibisubizo birambye.

Ati “Mu byo tubafasha harimo kubaha umutekano, kubaha ibibatunga, by’umwihariko u Rwanda rukanabinjiza mu buzima bw’igihugu, abana babo bakiga, bose bakivuza nk’uko Abanyarwanda babikorerwa, bagahabwa ibyangombwa byo kubona akazi cyangwa kwikorera kugira ngo babeho nk’abandi.”

Habinshuti yongeye gushimangira ko u Rwanda rutekanye, ashimangira ko ari yo mpamvu amasezerano yongerwa.

Ati “Ibyo ntibikigibwaho impaka birazwi ko u Rwanda rutekanye. Ni na yo mpamvu ayo masezerano aba yasinywe. Baba aba bo muri Libya cyangwa impunzi zirenga ibihumbi 130 u Rwanda rucumbikiye bose baratekanye. Ikiba gihari ni ukureba uko bashakirwa ibisubizo birambye, kuko ubuhunzi ntawe ubwifuza.”

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye yavuze ko bose bazaganirizwa kugira ngo harebwe ibisubizo bibereye buri muntu, byaba gushakirwa igihugu cya gatatu, kuguma mu Rwanda cyangwa gusubira iwabo mu gihe ibyo bahunze byaba byarakemutse.

Ati “Nahoze mvugana na mugenzi wanjye muri Libya ambwira ko impunzi ziri kwiyongera ku bubera intambara iri kuba muri Sudani. Ubu hari abarenga ibihumbi 30 baheze muri Libya aho bari guhura n’ibibazo bikomeye. Birumvikana ko twiteze izindi mpunzi ziza mu Rwanda muri ubu bufatanye.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yavuze ko bishimira kubona iyo hahunda imaze gutanga ibisubizo, impunzi zikongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Ati “Uburyo babamo muri Libya buteye ubwoba. Dukomeje kubafasha kubona ibisubizo bitandukanye ku buryo burambye. Dushimira u Rwanda rwemeye kubakira. EU izakomeza gutera inkunga iki gikorwa. Ubu tumaze gutanga arenga miliyoni 22 z’Amayero ndetse turateganya ko mu myaka iri imbere tuzatanga indi nkunga ya miliyoni 11 z’Amayero.”

Impunzi zakiriwe mu cyiciro cya 19 zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa.

Kuva mu 2019 amasezerano ya ETM yasinywa, impunzi n’abimukira zirenga 2400 ni zo zakiriwe muri iyo gahunda ndetse impunzi 1835 zamaze kubona ibihugu bya gatatu byo kubamo burundu.

Mu bamaze kubona ibihugu bya gatatu 255 bakiriwe na Suède, 588 bakirirwa na Canada, 203 bakirwa na Norvège, u Bufaransa bwakiriye 163, Finlande yakira 206, u Buholandi bwakira 52, u Bubiligi 72 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 296.

Muri rusange u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130, umubare munini ukaba ugizwe n’izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Umwaka ushize warangiye impunzi 7826 zibonye ibihugu bya gatatu mu gihe izindi 3000 zabibonye kugeza muri Kamena 2024.

Comments are closed.