UMUHANZI GUSTAVO YIYEMEJE GUSHYIRA ITAFARI MU NJYANA YA AFRO GAKO

266

UMUHANZI GUSTAVO YATEGUJE INDIRIMBO YE NSHYA ATANGAZA KO YIYEMEJE GUSHYIRA ITAFARI KU NJYANA YA AFRO GAKO.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, nibwo abenshi bamenye amakuru ku njyana ya Afro Gako, igizwe na Afro beat ivanze n’injyana gakondo, ahanini mu rwego rwo gusigasira no kumenyekanisha umuco nyarwanda. Ni injyana yamaze igihe yigwaho dore ko itavuzweho rumwe mu bayitangije, mu gihe amakuri yajyaga hanze ko ari Element Eleeh wayizanye.

Nyuma y’aho indirimbo nka Milele ya Element Eleeeh ndetse na Sekoma ya Chris Eazzy zaje zishimangira ko iyi njyana ikozwe mu mudiho w’imbyino gakondo yari itegerejwe. Mu gushyira itafari kuriyo, umuhanzi Gustavo Leno nawe yatangaje ko yiteguye gukomeza kuyikundisha abanyarwanda, no muntara hose iyi njyana ikagerayo. Ni mu kiganiro yatangarije indorerwamo, agira ati: “Ndifuza gukora iyi njyana nkayisangiza abakunzi banjye ndetse n’abandi bayikunze bagakomeza kuryoherwa. Vuba aha ndaza gusohora indirimbo ku muyoboro wanjye mushya wa youtube, ndakangurira abantu gutegereza kuko isaha iyo ariypo yose nayishyira hanze”

Yananiye niryo zina yahaye iyi ndirimbo, ikaba ari iya kabiri agiye gushyira hanze, nyumaa yo gusohora Gaa, yafatanyijemo na Carribean Artist, babifashijwemo na B The Great.

Yananiye, integuza y’indirimbo Gustavo agiye gushyira hanze

Comments are closed.