Olivier Nduhungirehe arashinja Congo kwanga gusinya amasezerano y’amahoro

450

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ku wa gatandatu yavuze ko mugenzi we wa DR Congo yanze gusinya amasezerano yo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo agendanye n’inyeshyamba za M23, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

DR Congo ishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Kivu ya Ruguru gufasha umutwe wa M23 – ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali. Ibyo Kinshasa na yo ihakana.

Ibi bihugu byombi mu kwezi kwa munani byahuriye mu biganiro by’amahoro i Luanda kumvikana ku “mugambi w’amahoro arambye” ibihugu byombi byahawe n’umuhuza Perezida João Lourenço wa Angola.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko inzobere z’ibihugu bitatu, zarimo n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare wa DR Congo, zari zumvikanye zinasinya gahunda yo “gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda kureka ingamba [zarwo] zo kwirinda”.

Ayo masezerano yagombaga gusinywa na Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DR Congo Thérèse Kayikwamba tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, ariko ntiyasinywe, kandi impande zombi icyo gihe ntizatangaje ku mugaragaro impamvu.

Ari i Paris aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie) mu mpera z’icyumweru, Nduhungirehe yabwiye Reuters ati:

Twari twiteguye gusinya…ariko minisitiri wa DR Congo aranga. Yabanje kugira icyo avuga kuri raporo [y’inzobere] maze nyuma, amaze kubaza, aragaruka. Atubwira ko atemera iyo raporo.”

Nyuma y’ibiganiro bya tariki 14 Nzeri, amakuru atandukanye yavugaga ko uruhande rwa DR Congo hari ibyo rutemeye muri raporo yatanzwe n’inzobere.

Iyo raporo yarimo umugambi w’ibigomba gukorwa kuri FDLR mbere na mbere, nyuma y’iminsi u Rwanda narwo “rukoroshya ingamba zarwo z’ubwirinzi”, nk’uko Reuters isubiramo Nduhungirehe abivuga, yongeraho ko minisitiri wa DR Congo yanze ingingo y’uko ibyo bitabera icya rimwe.

BBC yasabye umuvugizi wa Leta ya Kinshasa kugira icyo avuga ku byatangajwe na Minisitiri Nduhungirehe, ntaragira icyo asubije.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu cyumweru gishize, Minisitiri Thérèse Kayikwamba yavuze ko i Luanda hari amasezerano “yatanzwe ngo tuyumvikaneho ariko ntabwo turagera ku rwego rwo kwemera cyangwa kwanga ayo masezerano.”

Yavuze ko mu gihe batarumvikana “hari intambwe zitandukanye zigomba kubanza kugerwaho”, ati: “Intambwe y’ingenzi cyane yagezweho ni ubwumvikane ku gahenge bwemewe n’impande zose”.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yifuje guhuza bagenzi be Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo iruhande bombi bari bitabye iyo nama rw’inama ya Francophonie, ariko yavuze ko “ibintu bikimeze nabi ku kuba bahura ari batatu”, ahubwo yahuye na buri umwe ku giti cye.

Nduhungirehe yatangaje ko “ubu Angola yadutumiye mu nama ya gatanu ya ba minisitiri tariki 12 Ukwakira.

Comments are closed.