Arabiya Saoudite yemeye kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yageneraga OMS/WHO

8,438

Igihugu cya Arabiya Saoudite cyemeye gutanga inkunga ya miliyoni 500 ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima nyuma yaho Leta Zunze ubumwe za Amerika zitangaje ko zihagaritse inkunga zageneraga uwo muryango

Nyuma y’iminsi ibiri Prezida TRUMP DONALD atangaje ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse bidasubirwaho inkunga zari zisanzwe zigenera ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS nyuma yo gushinja uwo muryango n’umuyobozi wayo uburangare n’imikorere mibi itanoze mu gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Mu busanzwe Amerika yageneraga uwo muryango inkunga iri hagati ya miliyoni 300 na 400 ikazikoresha mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bw’abatuye isi.

Nyuma rero yo guhagarika iyo nkunga, ibintu bitishimiwe n’abatari bake kuko bakomeje kunenga Leta ya Trump ko yafashe ikibazo ikigira icya Politiki mu gihe isi yugarijwe n’umwanzi umwe ariwe Coronavirus, kuri ubu rero Igihugu cya ARABIYA SAOUDITE cyemeye gutanga inkunga igera kuri miliyoni 500 iryo shami ryita ku buzima, amafranga azayifasha kuziba icyuho cy’amafrangga Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaga. Bwana Dr TEDROS uyobora OMS yavuze ko ashimiye cyane ubwami bwa Arabiya Saoudite kubera iyo nkunga, yagize ati:”Ndashima cyane Ubuyobozi bwa Arabiya Saoudite, iyo nkunga izatuma dukomeza ibikorwa byo kwirinda uno mwanzi w’isi Covid-19, ubu twese umwanzi ni umwe, ni covid-19, ni igihe cyo guhuza imbaraga mu kukirwanya, si umwanya wo gutatanya imbaraga twubakira kubitagira umumaro

GP: WHO Tedros Adhanom Ghebreyesus 191229

Dr Tedros arashima cyane inkunga ya Arabiya Saoudite, yanenze cyane umwanzuro wa Amerika wo guhagarika inkunga yageneraga WHO/OMS

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneraga inkunga ingana na 14.67%, mu gihe igihugu cyazaga ku mwanya wa kabiri cyatangaga ingana na 1%, abantu benshi bari batangiye kugira ubwoba ko guhagarikirwa inkunga bizaha icyuho indwara zitandukanye ndetse bigashyira mu kaga ubuzima bwa benshi ku isi

Comments are closed.