Abanyarwanda benshi barasanga gahunda ya #gumamurugo# yakongezwaho indi minsi

10,041
Kwibuka30

Mu gihe haburaga iminsi ibiri gusa ngo Leta itangaze umwanzuro kuri gahunda ya #gumamurugo#, benshi mu Banyarwanda barasanga ino gahunda ikwiye kongerwa

Mu gihe benshi mu Banyarwanda bategerezanije amatsiko menshi umwanzuro Leta izafata kuri 19 Mata nyuma y’iminsi 14 yari yatanze yo gusaba abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya covid-9, Ikinyamakuru Inyarwanda.com kibinyujije ku rukuta rwa instagram, cyakoze ubushakashatsi kibaza bamwe Banyarwanda bagikurikirana kuri instagram icyo bavuga ku kuba Leta yakongera indi minsi kuri gahunda ya #gumamurugo#, benshi bavuze ko basanga iminsi yakongezwa kubera ko hakiri kugaragara ubundi bwandu bushya. Abashoboye gusubiza ku kibazo cyari cyabajijwe ni abantu bagera kuri 2279 ni bo babonye iki kibazo, amatora arangira 76% batoye YEGO mu gihe abatoye OYA ari 24%. Ikibazo cyabazaga giti”UKURIKIJE UKO COVID-19 IHAGAZE MU RWANDA, URABONA HAZABAHO SEASON YA 3 YA #GUMAMURUGO#?

Kwibuka30

Mu babashije kubona bakanasubiza kuri iki kibazo, abagera kuri 76% bose barasanga igihe kigomba kongezwa, mu gihe abagera kuri 24% aribo basanga ko hatagira nundi munsi wakongezwa. Abemeza ko hakongezwa indi minsi barabishingira ku kuba kugeza ubu hakiriho ubundi bwandu bushya, mu gihe benshi mu basaba ko itakongezwa bavuga ko umubare w’abari kuyikira nawo ubwawo uri kwiyongera bityo ko Leta yari ikwiye kureka abantu bakajya ku kazi.

Kugeza ubu mu Rwanda uhereye ku italiki 14 Werurwe ubwo umuntu wa mbere ufite covid-19 yagaragaye ku butaka bw’igihugu, abagera kuri 138 barapimwe basanga bafite ubwandu bwa covid-19, muri abo abagera kuri 60 barakize baranasezererwa, bivuga ko kuri uyu munsi taliki ya 17 Mata abarwayi ari 78, Leta yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kurinda abaturage ubwandu bwa covid-19, harimo gufunga insengero, amashuri, ingendo z’imodoka ziva mu ntara ujya mu yindi, ndetse n’izindi ngendo izo arizo zose zakunzwe kwita ingendo zitari ngombwa, ikintu abantu benshi bashimye cyane kuko basanga ari kimwe mu byagabanije umuvuduko w’iki cyorezo

Twibutse ko buno bushakashatsi bwakozwe ataribwo bugomba gushyingirwaho mu gufata umwanzuro uwo ariwo wose cyane ko hari amwe mu mahame y’ubushakashatsi atakurikijwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.