Russia: Lt Gen Igor Kirillov wari mu bakomeye mu ngabo z’Uburusiya yiciwe i Moscow

1,255

Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungirije, baturikanywe n’igisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024.

Nk’uko byasobanuwe n’urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza, igisasu cyaturikanye Lt Gen Kirillov n’umwungirije cyari giteze kuri moto ya ‘Scooter’ yari iparitse hafi y’umuryango w’inzu barimo, kandi gikoreshwa na ’telecommande’.

Amafoto yafotowe ahabereye ibi byago agaragaza ko umuryango w’iyi nyubako wangijwe n’iki gisasu, ndetse n’amadirishya yaho yamenetse. Iruhande hari isashi y’umukara yagenewe kubikwamo imirambo.

Urwego rushinzwe iperereza rwatangaje ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko iki cyaha cyakozwe, kandi ko hatangiye igikorwa cyo gusaka abaturage, hashakisha uwateze iki gisasu.

Rwagize ruti “Ibikorwa by’iperereza n’ibyo gusaka byatangiye, hagamijwe kumenya uko byagenze kugira ngo icyaha gikorwe.”

Lt Gen Kirillov w’imyaka 54 y’amavuko yayoboraga ingabo zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima kuva mu 2017. Yari umwe mu bo Ukraine yashinjaga gukoresha intwaro nk’izi mu ntambara u Burusiya bwayishojeho kuva muri Gashyantare 2022.

Comments are closed.