APR FC itsindiwe i Huye bituma irorera guhumekera mu mugongo wa Rayon sport
Ikipe y’Amagaju yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, ishyira akadomo mu mukino irenga 40 APR FC yari imaze idatsindwa muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabaye Kuri iki cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, kuri Stade Huye.
Umukino watangiye ugenda gahoro cyane ntakipe yataka indi cyane imbere y’izamu.
Ku munota wa 23’ APR FC yaremye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Dauda yashyize mu rubuga rw’amahina, ubwugarizi bw’Amagaju bunanirwa gukiza izamu, Tuyisenge Arsene abyungukiramo ashaka gutsinda igitego cya Garincha ariko Dusabe Jean Claude awushyira muri koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco umupira na ukurwamo n’Amagaju ujya hanze.
Ku munota wa 35’ APR FC yahushije igitego Cyabazwe ku mupira Tuyisenge Arsene yazamukanye mu kibuga hagati, awuterekera neza Ramadhan wari usigaranye n’umunyezamu gusa, ateye mu izamu umupira ukubita umutambiko w’izamu uragaruka, usanga Muzungu asigaranye n’izamu na we awukozeho awutera nabi ujya mu ntoki n’umuzamu Twagirumukiza.
Ku munota wa 42’ APR FC yongeye guhusha uburyo bw’igitego ku mupira Mugisha Gilbert yakinanye neza na Niyomugabo Claude mu rubuga rw’amahina, uyu myugariro na we abona ko Ramadhan ahagaze wenyine, amuha umupira mwiza, ariko awushyize mu izamu ntiwamukundira ujya mu kirere.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 54’ Amagaju yaremye uburyo bw’igitego ku mupira Rachidi Yekini yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso, awugeza mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwuha Useni Yunusu awushyira muri Koruneri itagize ikivamo.
Ku munota wa 56’ Amagaju FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Edouard Ndayishimiye wungukiye ku mupira wacaracaraga imbere y’izamu rya APR FC ashyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 58’ APR FC yakoze impinduka Lamine Bah na Kwitonda Alain Bacca basimbura Muzungu na Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 61’ APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira Ruboneka Bosco yahawe mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu ujya hanze.
Ku munota wa 72’ APR FC yongeye guhusha igitego cyo kwishyura ku mupira Nshimiyimana Yunusu yahawe mu rubuga rw’amahina agiye gushyira mu izamu aragwa umusifuzi avuga ko ntacyabaye.
Ku munota wa 89’ APR FC yabonye andi mahirwe yo kwishyura igitego ku mupira Kwitonda Bacca uahawe umupira mu rubuga rw’amahina awushyira mu izamu, ariko Twagirumukiza arawufata nubwo yabanje kuwuruka.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota umunani y’inyongera.
Ku munota wa 90+8, APR FC yahushije igitego cyo kwishyura ku munota wa nyuma kuri Koruneri yatewe Bacca igera mu rubuga rw’amahina, abakinnyi barimo Ruboneka, na Mamadou Sy bahusha ibitego byabazwe.
Umukino warangiye Amagaju FC atsinze APR FC igitego 1-0
APR FC yarangije imikino ibanza ifite amanota 31, aho ku mwanya wa kabiri irushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.
Amagaju yo yarangije imikino yayo ku mwanya wa munani n’amanota 21.
Ni ku nshuro ya mbere Amagaju atsinze APR FC mu marushanwa yose bahuyemo.
Abakinnyi babaje mu kibuga ku mpande zombi
Amagaju:
Twagirumukiza Clement, Dusabe Jean Claude(C), Abdel Matumona Wakonda,Tuyishimire Emmanuel, Shema Jean Baptiste, Nkurunziza Seth, Sebagenzi Cyrille, Rachidi Yekini, Ndayishimiye Edouard, Useni Ciza Seraphin na Destin Malanda
APR FC:
Pavelh Ndzila (GK), Aliou Souané, Niyigena Clément, Niyomugabo Claude (c), Nshimiyimana Yunusu, Yussif Seidu Dauda, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Bosco, Dushimimana Olivier “Muzungu”, Tuyisenge Arsène na Mugisha Gilbert.
Comments are closed.