Dore amwe mu mategeko-teka Trump yashyizeho umukono
Donald Trump yatangaje uruhuri rw’amategeko-teka ku bintu bitandukanye birimo nk’abinjira mu gihugu, ku mihindagurikire y’ikirere, n’ibijyanye n’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, nyuma yo kurahizwa ejo ku wa mbere nka Perezida wa 47 w’Amerika.
Ari mu biro bya perezida bizwi nka White House, uyu Perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yahise ashishikarira gukoresha ububasha bwe bushya ashyira umukono ku bikorwa by’ubutegetsi, inyandiko z’ubutegetsi hamwe n’amategeko-teka ku magenamigambi atandukanye ashyize imbere.
Amategeko-teka aba afite uburemere nk’ubw’itegeko ariko ashobora kuburizwamo n’abaperezida bakurikiyeho cyangwa inkiko.
Amategeko menshi Trump yashyizeho ashobora kuzaregwa mu nkiko.
Abinjira mu gihugu
Ibihe byihutirwa byo ku rwego rw’igihugu ku mupaka
Mu biro bye bya White House, Trump yashyize umukono ku ibwiriza ritangaza ibihe byihutirwa (bidasanzwe) ku rwego rw’igihugu ku mupaka w’Amerika wo mu majyepfo. Ubwo yashyiraga umukono kuri iryo bwiriza, Trump yagize ati: “Iryo rirakomeye.”
Yanashyize ibico by’abagizi ba nabi mu rwego rw’imiryango y’iterabwoba, ndetse yibasira guhita ubona ubwenegihugu bw’Amerika ku bana bavukiye muri Amerika ku babyeyi b’abimukira bo muri Amerika bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Trump yanashyize umukono ku itegeko-teka ryitezwe kuba rihagaritseho amezi ane gahunda ya leta y’Amerika yo kwimurirayo impunzi, nubwo amakuru arambuye kuri ibi ataramenyekana.
Gufunga umupaka
Irindi tegeko-teka Trump yashyizeho umukono ritegeka igisirikare “gufunga imipaka”, agatanga impamvu yuko hari kwinjira ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko, abantu binjira mu buryo bwa magendu hamwe n’ibyaha bijyanye no kwambuka umupaka.
Ibico by’abagizi ba nabi yabishyize mu rwego rw’iterabwoba
Perezida Trump yashyize umukono ku ibwiriza rishyira ibico by’abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge n’ibico mpuzamahanga by’abagizi ba nabi, mu cyiciro cy’imiryango y’iterabwoba yo mu mahanga.
Igico cy’abagizi ba nabi cy’abimukira cyitwa MS-13 cyo muri El Salvador, muri Amerika yo hagati, n’igico cy’abagizi ba nabi cyitwa Tren de Aragua cyo muri Venezuela, muri Amerika y’Epfo, bizongerwa ku rutonde ruriho n’umutwe wa al-Qaeda, umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) n’umutwe wa Hamas.
Gusubukura kubaka urukuta
Bijyanye n’ibyo yatangaje byihutirwa ku mupaka wo mu majyepfo, Trump yategetse abakuriye urwego rubishinzwe kongera gutangira “kubaka bariyeri z’inyongera zifatika ku mupaka wo mu majyepfo”. Iryo bwiriza si itegeko-teka ndetse ntibisobanutse ukuntu icyo gikorwa gishobora kuzabona amafaranga yo gukoresha, iyo ikaba yarabaye inzitizi ikomeye kuri Trump muri manda ye ya mbere.
Ubwo Trump yatorwaga bwa mbere nka Perezida mu mwaka wa 2016, yashyize umukono ku itegeko-teka ryo kubaka urukuta ku mupaka. Nubwo ibice bimwe bw’iyo bariyeri byubatswe, byinshi byasigaye bitarangiye.
Kwirukana muri Amerika
Trump yanashyizeho itegeko-teka rikuraho umugenzo uzwi nko “gufata ukarekura”. Ni gahunda ituma abimukira baba mu bandi baturage muri Amerika mu gihe bagitegereje kugera imbere y’abacamanza, kuri dosiye zo gutura mu gihugu.
Mbere, Trump yasezeranyije “gutangiza gahunda ya mbere nini cyane mu mateka y’Amerika yo kwirukana mu gihugu”, no gukuraho gahunda imaze igihe kirekire ituma abategetsi ba leta bashinzwe abinjira mu gihugu badasaka mu nsengero no mu mashuri.
Ibyo yasezeranyije mu rwego rw’abinjira mu gihugu bishobora guhura n’imbogamizi zo mu mategeko n’izijyanye n’ibikoresho n’imikorere.
TikTok
Ku gucibwa kwayo gusa n’ukwegereje
Trump yanashyize umukono ku ibwiriza risubikaho iminsi 75 ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo guca urubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa rwa TikTok.
TikTok yakiriye neza ibyo Trump yayisezeranyije kuri ibi, ndetse yasubijeho serivisi zayo muri Amerika nyuma yuko yari yazizimije by’igihe gito mbere y’irahizwa rye.
Trump yari yavuze ko itegeko rye rizaha ikindi gihe kompanyi nyiri TikTok cyo kubona umufatanyabikorwa wo muri Amerika wo kugura umugabane munini muri yo, ariko amakuru arambuye kuri iri bwiriza yashyizeho umukono ntaramenyekana.
Abajijwe icyo icyo gikorwa kimaze nyuma yo kurishyiraho umukono, Trump avuga ko kimuha uburenganzira bwo “kuyigurisha cyangwa kuyifunga”.
Mbere, uyu Perezida mushya yashyigikiye guca uru rubuga rwa TikTok rwo gutangazaho videwo, ariko yumvikanishije ko yisubiyeho nyuma yuko videwo ze zo mu gihe cyo kwiyamamaza zirebwe n’abantu babarirwa muri za miliyari.
Ivugurura rya leta
Ikigo DOGE na Elon Musk
Trump yashyize umukono ku ibwiriza rishyiraho ikigo gishinzwe kunoza imikorere ya leta kizwi nka DOGE (Department of Government Efficiency) – urwego rushya rw’ubujyanama rugamije kugabanya amafaranga leta ikoresha. Byitezwe ko DOGE izayoborwa n’umuherwe wo mu rwego rw’ikoranabuhanga, Elon Musk.
Trump yavuze ko Musk, umukuru wa kompanyi Tesla na SpaceX, azagira ibiro bigizwe n’abakozi bagera hafi kuri 20 bo muri icyo kigo gishya.
Guhagarika itangwa ry’akazi muri leta
Trump yashyize umukono ku gikorwa cyo guhagarika itangwa rishya ry’akazi muri leta – uretse mu gisirikare cy’Amerika no mu bindi byiciro byinshi – kugeza ubwo ubutegetsi bwa Trump buzaba bugenzura leta mu buryo bwuzuye.
Gusubira mu biro ku bakozi ba leta
Trump yashyize umukono ku nyandiko itegeka abakozi ba leta gukorera mu biro ndetse ko batemerewe gukorera mu rugo.
Kuniganwa ijambo
Trump yashyize umukono ku ibwiriza “ritegeka gusubizaho ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kwirinda ko leta inigana ijambo”.
Ritegeka umushinjacyaha mukuru gukora iperereza ku bikorwa by’abategetsi bo mu butegetsi bucyuye igihe bo mu bigo birimo nka minisiteri y’ubutabera, mu kanama (komisiyo) k’isoko ry’imari n’imigabane n’akanama ka leta gashinzwe ubucuruzi no kurengera abaguzi.
Gukurikirana mu bucamanza abanyapolitike
Trump yashyize umukono ku nyandiko igamije kurangiza “guhindura leta intwaro yo kwibasira abo muhanganye muri politike”.
Itegeka isuzuma ry’imirimo yakozwe n’inzego zitandukanye zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’inzego z’ubutasi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden, no “gutahura urugero urwo ari rwo rwose” rwo gukoresha ububasha nk’intwaro, nuko hagatangwa inama y'”ibikorwa bikwiye byo gukosora” byo gufatira izo nzego.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima
Trump yashyize umukono ku itegeko-teka ryo gutangira igikorwa cyo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).
Ubwo yashyiraga umukono kuri iyo nyandiko, Trump yagize ati: “Yewegaye! Icyo kirakomeye.” Ubu bubaye ubwa kabiri Trump ategetse ko Amerika ikurwa muri OMS.
Trump yanenze ukuntu OMS yitwaye ku cyorezo cya Covid-19, ndetse mu gihe cy’icyo cyorezo yari yatangiye gukura Amerika muri uwo muryango ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi. Nyuma Perezida Joe Biden yaje kuburizamo icyo cyemezo.
Gukuraho ingamba za Biden
Amerika mbere na mbere
Mu itegeko-teka, Trump yabaye ahagaritse imfashanyo igenewe amahanga ndetse asobanura ko acyeneye ko hakorwa igenzura kuri gahunda z’imfashanyo igenewe amahanga.
Karoline Leavitt, ushinzwe gutangaza amakuru yo mu biro bya White House, yavuze ko ibyo bijyanye na gahunda nshya y’ububanyi n’amahanga y'”Amerika mbere na mbere”.
Cuba
Trump yatanze ibwiriza ryo gukuraho icyemezo Biden aherutse gufata cyo gukura Cuba ku rutonde rw’Amerika rwa leta zitera inkunga iterabwoba. Ashobora no gusubizaho ibihano kuri Venezuela. Ibyo bihugu byombi yakunze kubyibasira mu gihe cya manda ye ya mbere ku butegetsi.
Amategeko yo ku butegetsi bwa Biden
Rimwe mu mabwiriza ya mbere Trump yashyizeho umukono muri manda ye ya kabiri, ni inyandiko ikuraho amategeko hafi 80 yo ku butegetsi bwa Biden.
Guhagarika amategeko
Trump yashyize umukono ku ibwiriza ribuza ikigo cya leta icyo ari cyo cyose gutanga amategeko mashya kugeza igihe ubutegetsi bwa Trump buzaba bugenzura leta mu buryo bwuzuye.
Abategetsi ba leta badakingiwe
Mu ibwiriza rikuraho ingamba zo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden, Trump yakuyeho itegeko rivuga ko abakozi ba leta bose bagomba kuba barahawe urukingo rwa Covid.
Yasezeranyije gusubiza mu ngabo abasirikare 8,000 birukanwe kubera itegeko ry’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (bizwi nka Pentagon) ryo guhabwa urukingo rwa Covid – avuga ko bazahabwa imishahara yabo yose yo muri icyo gihe cyari gishize batari mu ngabo.
Itandukaniro ry’ibitsina
Abantu bibona mu ruhande rw’igitsina gitandukanye n’icyo bavukanye
Trump yatanze itegeko-teka ritangaza ko Amerika izemera gusa “ibitsina bibiri, igitsina gabo n’igitsina gore. Ibi bitsina ntibishobora guhindurwa ndetse bishingiye ku kuri shingiro kandi kudasubirwaho”.
Iryo tegeko-teka rizagira ingaruka ku ngamba zijyanye n’abantu bibona mu ruhande rw’igitsina gitandukanye n’icyo bavukanye (abazwi nk’aba ‘transgender’), harimo nk’uburenganzira bwabo n’inkunga ya leta, hamwe no mu magereza. Rizanagira ingaruka ku nyandiko za leta nk’inyandiko z’inzira (pasiporo) na ‘visa’.
Ubukungu
Guhangana n’izamuka ry’ibiciro
Yashyize umukono ku ibwiriza risaba buri minisiteri y’Amerika na buri kigo cya leta gucyemura ikiguzi cy’imibereho ku Banyamerika.
Iryo bwiriza, ritari itegeko-teka, risaba ibigo kwiga uko byagabanya ikiguzi cy’amacumbi, kwivuza n’ibintu by’ingenzi byo mu rugo, ubucuruzi bw’imboga n’ibitoro.
Risaba ko mu minsi itarenze 30 aba yagejejweho raporo. Ntibizwi ukuntu ubutegetsi bwa Trump buteganya kugabanya ibyo biciro, ndetse nta makuru arambuye yatanzwe muri iryo bwiriza.
Imihindagurikire y’ikirere n’ingufu z’amashanyarazi
Kuva mu masezerano y’i Paris (nanone)
Mu mabwiriza ya mbere, Trump yashyize umukono ku gukura Amerika mu masezerano ku kugabanya imihindagurikire y’ikirere y’i Paris mu Bufaransa – amasezerano mpuzamahanga yanditse amateka, agamije kugabanya ukwiyongera kw’ubushyuhe ku isi.
Ni imwe mu nyandiko za mbere Trump yashyizeho umukono nyuma yo kurahizwa.
Trump yavuye bwa mbere mu masezerano y’i Paris mu mwaka wa 2017, nyuma Biden asubiza Amerika muri ayo masezerano mu mwaka wa 2021.
Hamwe no gushyira umukono ku kuva muri ayo masezerano, Trump yanashyize umukono ku ibaruwa izoherezwa mu Muryango w’Abibumbye (ONU) isobanura impamvu yo kuyavamo.
Ibihe byihutirwa mu gihugu mu rwego rw’amashanyarazi
Trump yatangaje ibihe byihutirwa byo mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, asezeranya kuzuza ibigega binini by’ibitoro.
Yashyize umukono ku itegeko-teka ryitwa “kurekura ubushobozi budasanzwe bw’umutungo wa [leta ya] Alaska”, rijyanye n’ibitoro na gaze n’indi mitungo kamere.
Trump yasezeranyije “gucukura, umva, gucukura” kurushaho ibitanga ingufu zitisubira, birimo nk’ibitoro.
Gusoza amasezerano mashya y’ingufu zisubira
Mu itegeko-teka rijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, Trump yahagaritse ayitwa amasezerano mashya y’ingufu zisubira (zitangiza ibidukikije).
Ayo masezerano ni urukurikirane rw’amabwiriza, amategeko na gahunda byo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden, byari bigamije kongera imirimo itangiza ibidukikije, gushyiraho amategeko agenga urwego rw’ibitanga ingufu zitisubira, birimo nk’ibitoro, no kugabanya ihumanywa ry’ikirere.
Trump yategetse ibigo guhagarika amafaranga yatanzwe binyuze mu mategeko abiri, rimwe rijyanye no kugabanya izamuka ry’ibiciro n’irindi rijyanye n’ibikorwa-remezo n’imirimo.
Yanavuze ko Amerika izareka gukodesha amashanyarazi akomoka ku muyaga ndetse ikureho icyo yise “itegeko” ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Imvururu zo muri Capitol
Yababariye abantu 1,500 biraye mu nyubako y’ubutegetsi ya Capitol
Ari mu biro bye, Trump yatangaje ko atanze imbabazi ku bamushyigikiye 1,500 batawe muri yombi mu mwaka wa 2021 mu mvururu zabereye mu nyubako ya Capitol, inteko ishingamategeko y’Amerika ikoreramo.
Trump yagiye asubiramo ko abo batawe muri yombi muri izo mvururu ari “abashimuswe”.
Abantu barenga 1,500 batawe muri yombi bijyanye n’izo mvururu. Abantu nibura 600 barezwe gukubita cyangwa kubangamira abakozi ba leta.
Yagabanyije ibihano by’abo mu matsinda ya ‘Oath Keepers’ na ‘Proud Boys’
Trump yanagabanyije ibihano byakatiwe abo mu matsinda ya ‘Oath Keepers’ na ‘Proud Boys’ y’abahezanguni mu gukomera ku bya kera, bahamwe no gucura umugambi mubisha wo kugandisha abaturage, bijyanye n’imvururu zo muri Capitol.
Umunyamategeko wunganira Henry “Enrique” Tarrio wahoze ari umukuru w’aba ‘Proud Boys’, yavuze ko umukiliya we na we yiteze kurekurwa.
Henry “Enrique” Tarrio yari yakatiwe gufungwa imyaka 22 nyuma yo guhamwa no kuba mu bacuze umugambi mubisha wo kugandisha abaturage ujyanye n’izo mvururu.
(BBC)
Comments are closed.