Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye abasenyeri bagize inama nkuru y’abepiskopi ba DRC

2,106

Perezida Paul Kagame ku wa Kane yakiriye mu biro bye ba Musenyeri bagize Inama Nkuru y’Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO).

Iyi nama mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko uruzinduko bagendereyemo Umukuru w’Igihugu rwari mu rwego rw’”igihango cy’amahoro no kubana neza muri RDC”, ndetse no gusohora igihugu mu bibazo kirimo.

Icyakora bariya ba Musenyeri nta byinshi batangaje mu byo baganiriyeho na Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na byo ntacyo biratangaza kuri uriya muhuro.

Ba Musenyeri bo muri RDC bakiriwe na Perezida Paul Kagame, nyuma y’amasaha make bakiriwe i Goma n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe witwaje intwaro wa M23.

Icyo gihe ba Musenyeri ba Kiliziya Gatolika na Anglikani bemeranyije na Nangaa ku ngingo y’uko hakenewe kugira igikorwa kugira ngo intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa RDC aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira na M23 ihagarare.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri iki gihugu (CENCO) n’iya Angilikani (ECC) ziherutse gutangiza gahunda yo kuganira n’Abanye-Congo batandukanye hagamijwe gushakira Uburasirazuba bwa Congo amahoro.

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, tariki ya 9 Gashyantare 2025 yatangaje ko Kiliziya na Angilikani byiteguye kuganira na M23, kuko icy’ingenzi ari amahoro.

Ati: “Niba ari ukujya i Goma, tuzajyayo. Tuzagenda, tuganire na buri wese. N’iyo baba bari mu kwezi, tuzabasangayo. Ntacyo twageraho tudahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”

Gahunda ya CENCO na ECC icyakora yamaganywe n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, rigaragaza ko Kiliziya na Angilikani bidakwiye gukora igikorwa cya politiki, bitabiherewe uburenganzira na Perezida Félix Tshisekedi.

Iri shyaka ryagize riti “UDPS/Tshisekedi iributsa ko amadini adafite umuhamagaro wo kujya muri gahunda za politiki mu cyimbo cya Leta. Isaba abayobozi b’amadini akorera mu gihugu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro no kwishyira hamwe kw’abenegihugu, ikiruta byose akubaha ubuyobozi bwa Leta bwemewe n’amategeko.”

N’ubwo UDPS ivuga ibi, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Mgr Donatien Nshole, yatangaje ko mu minsi ishize ubwo we na bagenzi be bahuraga na Tshisekedi bamumenyesheje ko bagomba no guhura na M23.

Ati: “Ubwo twahuraga n’Umukuru w’Igihugu, twamubwiye mu buryo butomoye ko tuzanahura n’abavandimwe bacu bari muri AFC/M23. Ntabwo yigeze atubuza kandi ntiyanagombaga kubikora kuko yasobanukiwe ko urugendo rwa gishumba ntawe rugomba guheza.”

Kiliziya Gatolika na Angilikani zishyigikiye imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23.

Comments are closed.