Rusizi: Umusaza w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 3
Mpakaniye Eugène w’imyaka 55, wo mu Mudugudu wa Mwiyando, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 n’amezi 4.
Ni nyuma yuko akurikiranyweho kuba yarakoreye icyo cyaha mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.
Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Karambo yabwiye itangazamakuru ko icyo cyaha uwo mugabo akekwaho, bikekwa ko yagikoze ku wa 28 Mutarama 2025, kikaba cyari kitaramenyekana, aho kimenyekaniye atabwa muri yombi.
Ati: “Byamenyekanye ku wa 13 Gashyantare nyina w’umwana ari kumukarabya, amubwira ko ababara cyane bitewe na Eugène, umubyeyi agira amakenga, amubaza neza umwana aramubwira, amujyana ku kigo nderabuzima cya Giheke, bahita bamwohereza kuri Isange One Stop Center mu bitaro bya Gihundwe, basanga koko umwana yarasambanyijwe, umugabo afatwa ku wa 17 Gashyantare.”
Imvaho Nshya nshya dukesha iyi nkuru yahamagaye Mukarukundo Thérèse, nyina w’umwana, ngo ayisobanurire uko byagenze ngo Mpakaniye asambanye umwana ku wa 28 Mutarama, bimenyekane ku wa 13 Gashyantare, atabwe muri yombi ku wa 17 Gashyantare,
Yagize ati: “Ku wa 28 Mutarama 2025 nagiye kugurisha ibijumba mu isoko rya Bumazi muri Nyamasheke, nsigira umwana nyirakuru nk’uko bisanzwe. Uriya mugabo na we yari yaje guhingira nyirakuru w’umwana, akorera amafaranga.
Ahingutse ageze mu rugo rw’uriya mukecuru yahingiraga, imvura iragwa, umukecuru amusigira umwana yibwira ko nta kibazo, ajya gucyura ihene yari yaziritse ku gasozi, yanga ko zinyagirwa.”
Yakomeje asobanura uko byagenze, ati: “Umukecuru akiva aho ngo uyu mugabo yabwiye umwana ngo nareke amujye hejuru nyirakuru ataragaruka, ariko ntazigere agira uwo abibwira, ni bwo yamusambanyaga.”
Mukarukundo ntiyahise agira amakenga ngo akurikirane.
Ati: ’’Natashye nimugoroba njya kuzana umwana nk’uko bisanzwe, umwana arambwira ngo Eugène yamujombye umusumari mu kibuno, nyoberwa ibyo avuga kuko nta gikomere nabonaga ku kibuno, na Eugène yavugaga natekerezaga uwo mugabo kuko asanzwe aza guhingira mama, sinumva ko yamukorera ibya mfura mbi, ngira ngo ni abana bakinishaga umusumari, ndabyihorera.”
Avuga ko yakomeje kujya amukarabya nk’uko bisanzwe ariko mu minsi mike abona umwana arajya yishimagura mu gitsina avuga ngo aho Eugène yamujombye umusumari mu kibuno haramurya, ntabyumve neza, akabona umwana aragenda ahinduka, nta kanyamuneza agira, we na se bikabayobera.
Ati: “Ku wa 13 Gashyantare nimugoroba naramukarabije, noneho arataka cyane ambwira ko mutonetse hamwe Eugène yamujombye umusumari. Nahise ngira ubwoba n’impungenge zikomeye, mwicaza neza ndamusobanuza, abimbwira neza, nk’umwana nyine, ariko ibimenyetso yanyerekaga n’uburyo uwo Eugène yabigenje narabibonaga, mbona ko umwana wanjye yaba yarasambanyijwe uwo munsi yari kwa nyirakuru.”
Avuga ko bwakeye amujyana ku kigo nderabuzima cya Giheke, barebye umwana babona koko ashobora kuba yarasambanyijwe, bohereza nyina muri Isange One Stop Center ku bitaro bya Gihundwe, ajyayo ku Itariki 15 Gashyantare.
Ati: “Nagezeyo basuzuma umwana, bambwira ko koko yasambanyijwe, banambwira ko yangiritse cyane Bamuteye urushinge banampa imiti muha, banyohereza kuri RIB, sitasiyo ya Kamembe, byose ndabibasobanurira, bihuza n’uko uwo mugabo yari yagarutse iwacu guhinga, RIB ikorana n’abadaso bamufatira mu Murenge wa Bushenge atashye bamuta muri yombi.’’
Kuri Isange One Stop Center y’ibitaro bya Gihundwe bakaba baramuhaye amezi 3 ngo narangira, azamujyane na byo babisuzume.
Ati: “Nk’abayeyi be turahangayitse cyane. Turifuza ubutabera ku mwana wacu kuko birababaje cyane kubona uwaba sekuru w’umwana, uduhingira tukamwishyura neza, ari we unkorera nk’ibi. Nifuza ko bimuhamye yazamvuriza umwana, akanahanwa by’intangarugero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Uwimana Monique, avuga ko ayo ari amahano ndengakamere, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, umubyeyi gito nk’uyu akabiryozwa.
Ati: “Gusambanya umwana ni ubugome bubi cyane, ni n’icyaha gihanwa n’amategeko mu buryo bwihanukiriye. Dufite ingamba zo gukumira iyangizwa ry’abana binyuze mu kwigisha, ariko nanone ubutabera bugakora akazi kabwo k’uwo cyagaragayeho.”
Yanavuze ko banakora ubukangurambaga ku babyeyi kugira ngo bajye bakurikirana abana babo umunsi ku wundi, kuko nk’ubwo ibyumweru 2 byose umubyeyi ataramenya ko umwana we yangijwe ako kageni, haba hanarimo uburangare bw’ababyeyi.
Ikindi yabashishikarije ni ugutangira amakuru ku gihe, igihe babona umwana agaragaza ibimenyetso byo gusambanywa, uwakoze icyaha agakurikiranwa hakiri kare.
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
Comments are closed.