AFC/M23 yikuye mu biganiro na DRC mu gihe habura amasaha make ngo bitangire
Umutwe wa AFC/M23 uratangaza ko kubera ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa abanyamuryango bayo, bitumye nta biganiro byashoboka ku mpande zombi.
AFC/M23 igaragaza ko ibihano mpuzamahanga bifatirwa abayobozi bakuru bayo, bigamije kurogoya ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’uwo mutwe, kandi ko biha urwaho Perezida wa Congo kunoza umugambi we wo gukomeza intambara mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.
Itangazo risohowe na AFC/M23 rigaragaza ko iryo huriro ryababajwe no gukomeza gufatirwa ibihano ku banyamuryango bayo, buri bucye haba ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Louanda muri Angola, kandi ko ibyo bihano bidaha amahirwe na makeya ibiganiro by’amahoro.
Rigira riti, “AFC/ M23 ibabajwe n’uko ibihano mpuzamahanga byakomeje gufatirwa abantu bacu, ndetse hari n’ibifashwe umunsi umwe mbere ngo twitabire ibiganiro bya Louanda, ibyo rero bivuze ko tutagishoboye kwitabira ibiganiro habe na gato”.
AFC M23 ikomeje kugaragaza kandi ko bene ibyo bihano biri gushyigikira Leta ya Congo mu mugambi wayo wo gukomeza kugaba ibitero by’indege na Drone ku baturage bayo muri Kivu y’Amajyepfo, imiryango mpuzamahanga irebera.
AFC/M23 itangaje ko itagishoboye kujya mu biganiro na DRC i Louanda, nyuma y’uko yari yamaze gusohora ubutonde rw’abagomba kubyitabira, ariko badafite amazina amenyerewe, kuko uwavugwaga ko azaba ayoboye abajya mu biganiro Bertrand Bisimwa nawe yafatiwe ibihano mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Comments are closed.