BWA MBERE MU MATEKA UMUBYEYI YIBARUTSE NYUMA YO GUHABWA NYABABYEYI Y’UNDI.

1,094
kwibuka31

UMUBYEYI YAKOZE AMATEKA YO KWIBARUKA UMWANA W’UMUKOBWA NYUMA Y’IGIHE AHAWE NYABABYEYI IKUWE MU MUBIRI W’UNDI MUNTU.

Grace Davison, ni umugore w’imyaka 36 utuye mu mujyi wa Londre mu Bwongereza, akaba ariwe mugore wanditse amateka yo kwibaruka nyuma yo guhabwa nyababyeyi ikuwe mu mubiri w’undi muntu, ibizwi nka “Womb transplant” mu ndimi z’amahanga.

Madamu Davidson, uwari ushinzwe kwita no gukurikirana imirire ye ndetse n’umugabo w’uwibarutse ariwe Angus w’imyaka 37, bari mu bashimishijwe n’uko iki gikorwa cyagenze neza, kugeza ubwo bafashije umukobwa wabo kubona izuba.

Nyuma yo kwibaruka, uyu muryango wavuze ko utari wabasha kwakira ko ariwo ibabyeho, dore ko bwari ubwa mbere, hakozwe ibi ndetse bigatanga umusaruro. Ibi bigaragaza ko hari amahirwe kandi ku bazagira ikibazo nk’icyo uyu muryango wari ufite, bakaba bahabwa nyababyeyi, kwibaruka bikaba byashoboka, ibyanashimangiwe n’umuganga wafashije Grace muri iki gikorwa.

Amy Isabel niryo zina ryahawe uyu mwana w’umukobwa ukoze amateka akaba abimburiye ibindi bikorwa nk’ibi bizafasha abagore bari bafite ibibazo baterwa n’imikorere ya nyababyeyi yabo itatuma bashobora gusama bakabyara.

Comments are closed.