Ikipe y’u Rwanda AMAVUBI itsindiye iya Ethiopia iwayo mu mikino y’amajonjora ya CHAN

12,744
Kwibuka30

Mu mikino yo gushakisha itike yo mu mikino ya CHAN, ikipe y’u Rwanda AMAVUBI amaze gutsindira iwayo ikipe ya Ethiopia.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki 22/09/2019 nibwo umukino w’ikipe y’u Rwanda wari uteganijwe kubera mu gihugu cya Ethiopia mu mujyi wa Mekelle ku kibuga cya MEKELLE STADIUM, yari umukino wa mbere mu mikino yo gushaka itike oy kuzitabira mikino ya CHAN, rushuanwa ryo’igikombe ku makipe y’ibihugu ariko mu bakinnyi bakinira ku mugabane wa Afrika.

Ikipe y’u Rwanda yakinaga idafite Haruna na Kimenyi kubera ikibazo cy’ibyangombwa, yatangiye ubona irushwa cyane n’ikipe ya Ethiopia, wabonaga hatarimo guhuza neza mu bakinnyi bo hagati mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi. Ikipe ya Ethiopia yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ba myugariro b’Amavubi bakomeza guhagarara neza, Igice cya mbere cy’umukino cyarinze kirangira ata kipe irareba mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri byakomeje kugenda bityo kugeza ku munota wa 64 ubwo SUGIRA ERNEST yafunguraga amazamu ku gitego cyiza yatsinze kuri garinca (gutera umupira ugaramye). Mu minota ya nyuma ikipe Amavubi yokejwe igitutu ariko birangira ata gitego cyongeye kujyamo.

Kwibuka30

Iyi niyo kipe ya Ethiopia yabanje mu kibuga

Ni intsinzi ya gatatu yikurikiranya Amavubi atsinze nyuma yo gutsinda Seychelles na RDC. Mu mikini nk’iyi, ikipe ya Uganda yatsinze iy’u Burundi, Tanzaniya nayo itsindwa n’ikipe ya Sudan.

Biteganijwe ko ikipe y’U Rwanda igera I Kigali ahagana saa munani z’uyu munsi mu gihe imikino wo kwishyura uzaba ku italiki 19/10  I Kigali. Umutoza w’Amavubi bwana MASHAMI VINCENT yavuze ko yanyuzwe n’iyo ntsinzi kandi ko ashimishijwe n’abasore be kuko ubona bose banyotewe intsinzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.