BURERA: Umukozi wo mu Rugo arakekwa kwica atemaguye Abana 3 nawe agahita yimanika ku mugozi

18,347

Umukozi wo mu rugo rwo mu Karere ka Burera akekwaho kwica atemaguye abana batatu bo mu rugo yakoreraga nawe agahita yiyahura akoresheje umugozi.

Amakuru y’aya mahano yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21Ukwezi kwa cyenda ahagana saa moya z’ijoro, abera mu rugo rwa HABUMUREMYI J.DE DIEU na Teresiya ho mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa CYERU aya mahano yaraye abereye, yatangarije Radiyo Rwanda ko nabo babimenye mu ijoro ryakeye. Yavuze ko abana batatu ba HABUMUREMYI basanzwe mu nzu bishwe batemaguwe, barebye hirya gato ku rusenge basanga umukozi nawe yimanitse mu mugozi yashizemo umwuka. Abana batatu bishwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati 13 n’imyaka 4. Abo bana bishwe ni IRADUKUNDA w’imyaka 13 wari imfura yabo, MUGISHA w’imyaka 6 na MASENGESHO wari bucura w’imyaka 4 y’amavuko.

Umukozi wo mu rugo ukekwaho gukora aya mahano nawe bamusanze mu mugozi yiyahuye.

Ibi byago biba, nyir’urugo ntiyari mu rugo kuko yari amaze iminsi ari mu mahugurwa, naho mama w’abana yari yagiye kudoda kuko ari nako kazi asanzwe akora.

Bwana NZEYIMANA THEOGENE umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kose kuri ubwo bwicanyi kandi ko inzego zose zahagurukiye icyo kibazo. Yakomeje asaba abaturage kwitondera gukoresha abakozi batazi neza ibyabo. Imirambo y’abana batatu ndetse n’uw’umukozi yajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Gasabo bizwi nk’ibitaro bya Kacyiru. Ubuyobozi n’abakunzi b’ikinyamakuru Indorerwamo.com bihanganishije imiryango.

Leave A Reply

Your email address will not be published.