

Njyanama y’Akarere ka Nyanza yaraye iteranya igitaraganya yirukana uwari umuyobozi w’Akarere azizwa imikorere idahwitse.
Amakuru y’iyirukanwa rya Bwana Ntazinda Erasme wari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yatangiye gucaracara muri matwi ya bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata 2025, ariko bamwe bakabifata nk’ibihuha kuko iyirukanwa rye ryagiye ripfuba inshuro zirenze ibyiri, bikavugwa ko no mu ntangiriro z’uno mwaka nabwo yari agiye kweguzwa aratakamba aza kubabarirwa kubera ko hari bamwe bo muri njyanama y’ako Karere bari bakimuryamyeho.
Inkuru yaje kuba kimomo ahagana saa yine z’ijoro ubwo Njyanama y’ako Karere yasohoraga itangazo ivuga ko yirukanye Bwana Ntazinda Erasme ku buyobozi bw’ako Karere kubera kutubahiriza inshingano ze neza.
Bivugwa ko Njyanama y’Akarere yateranye igitaraganya ikora yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, iyobowe n’umuyobozi wayo, yanzura kwirukana uyu mugabo n’ubwo bwose ngo yabanje gutakamba asaba imbabazi ariko biba iby’ubusa, umwe mu bitabiriye iyo nama ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Yasabye imbabazi ndetse aratakamba cyane ariko biba iby’ubusa kuko byari bikabije, bamukoreye evaluation y’imyaka yose amaze ku buyobozi basanga umusaruro we uragerwa ku rushyi, yewe byabaye na ngombwa ko yumvishwa gutaka kw’abaturage n’abakozi bo mu Karere banenga imikorere ye, nyuma hafatwa umwanzuro wo kumwirukana n’ubwo bwose bitari byoroshye”
Hari andi makru avuga ko uyu mugabo yabanje gutumwaho ko atagomba gukuraho terefone ye kuko ari bukenerwe mu nama, undi ngo yaje kubikeka ayikuraho ariko atumwaho umuntu asabwa kuyishyiraho kugira ngo nakenerwa kuyitabira aboneke.
Uyu mugabo yagiye avugwa kenshi mu bikorwa bidahwitse nk’aho umwaka ushize wa 2024 mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza mu mujyi uyu mugabo yasohokanye inshoreke ye aba ariyo imufasha gushyira indabyo ku rwibutso, ibi byavuzweho cyane ndetse bitera umwuka mubi mu bakozi b’Akarere no mu baturage basanzwe, byageze aho mu gikorwa cyo kwibuka mu Mayaga abaturage bashatse kumwima indabyo zo gushyira ku rwibutso bamuziza ibyo yari amaze iminsi akoreye mu mujyi wa Nyanza.
Meya Ntazinda asize inkuri ki i musozi??
Uyu mugabo wari waraciyemo kabiri Akarere ka Nyanza ashingiye ku cyenewabo n’itonesha kuko muri ako Karere havugwaga Nyanza ebyiri harimo iyo Hepfo ya Kaburimbo n’iya haruguru ya Kaburimbo yari ari muri manda ye ya kabiri, azibukirwa cyane kuba yari yarashyizeho icyitwa “Mayaga Empire” cyari kigamije gutonesha abari bafite inkomoko yo mu gace k’amayaga.
Azibukirwa ku gipindi yateye Abanye Nyanza kuko buri kwezi kwa cumi n’abiri kuva yatangira kuyobora yabwiraga abaturage ko Akarere abereye ku isonga kagiye kubaka isoko, gare, stade ariko byose bikarangira nta na kimwe kibaye, ibi na none yabitangaje mu kwezi kwa 12 gushize ndetse ubu bwo yatumije itangazamakuru, amurika ibishushanyo mbonera bw’uburyo agiye kubaka Akarere, ndetse avuga ko imirimo izatangira mu kwa mbere kwa 2025 ariko kugeza ubu ni uko hataramenyekana n’aho isoko na gare bizashyirwa, ndetse aho umwaka ugeze ubu nta na kimwe kigaragaza ko bigiye gukorwa.
Meya Ntazinda yavuzwe mu byo gutanga amasoko aremereye mu buryo budahwitse ariko bikarangira we bitamufashe ahubwo bigafata abo bakorana nubwo babaga bamushinja kuba ariwe ubiri ku isonga.
Azibukirwa ku kuba yaragiye akingira ikibaba murumuna we wigeze kuba umushoferi we, uyu yagiye avugwa kenshi mu bikorwa by’urugomo ariko akamuryamaho.
Mu bijyanye n’ibiterambere n’ibikorwaremezo, kuri manda ya Bwana Ntazinda, nibwo abaturage ba Nyanza baje ku rutonde rw’abaturage bashonje mu Rwanda mu gihe ari Akarere kera gafite n’ubutaka bwiza. Mu bijyanye n’imihanda yo mujyi wa Nyanza yagiye yubakwa, ntiyamaze kabiri kuko yasataguritse itamaze kabiri.
Kugeza ubu biravugwa ko visi Meya Kajyambere Patrick ariwe ugiye kuba yikoreye umutwaro wo kuyobora Akarere ka Nyanza.
Comments are closed.