Bidasubirwaho inama ya COMMONWEALTH yagombaga kubera i Kigali yabitswe kubera Covid-19

12,147
Commonwealth heads of government to meet in Rwanda | The Commonwealth

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, yasubitswe.

Bidasubirwaho inama yagombaga guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongere izwi nka CHOGM imaze gusubikwa ku icyorezo cya coronavirus kimaze gushegesha byinshi mu bikorwa bya muntu. Iyo nama yari iteganijwe kubera i Kigali muri uku kwezi kwa gatandatu hagati y’amataliki ya 22-27 Kamena, mu kiganiro ministre w’ububanyi n’amahanga Dr BIRUTA Vincent yahaye ikigo k’igihugu k’itangazamakuru RBA, yavuze ko koko ino nama yabaye isubiswe bitewe n’iki kibazo cya covid-19.

Abajijwe igihe iyo nama izabera, Ministre w’ububanyi n’amahanga yavuze ko italiki izaberaho itaratangazwa ko ariko uko bizagenda kose iramutse ibaye na none izabera i Kigali ikakirwa n’igihugu cy’u rwanda nk’uko byari biteganijwe.

Ubwongereza buyoboye uyu muryango ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo kuko muri icyo gihugu hamaze kugaragara abarwayi 129 044 mu gihe abahitanywe n’icyo cyorezo bamaze kugera kuri 17 337 nubwo bwose imibare igenda ihindagurika.

Byari biteganijwe ko abazitabira iyo nama babarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi umunani bakomoka mu bihugu 54 byose bigize Commonwealth.

Comments are closed.