NIGERIA:Abagore basigaye bagendana Akayuya kubera agatsiko kiyise “One Million Boys” kakaba kabibasira.

9,955
Kwibuka30

Umujyi wa Lagos muri Nigeria hadutse agatsiko k’abasore biyita “One Million Boys “biba bakanafata abagore ku ngufu muri ibi bihe bya Covid-19, ntibanazuyaza kubanza guteguza aho bagiye kugaba igitero .

Abagore muri Nigeria basigaye bagendana...
Itsinda ryi insoresore zo mu itsinda rya One million Boys.
photo from umuryango

Iri tsinda ryashinzwe mu gace ka Agejunle rigizwe n’abantu 20, rikaba ryarashinzwe hagamijwe gukora ibikorwa by’ubujura, ababarizwa muri iryo tsinda bakaba basanzwe biba i Lagos no mu duce tuhakikije.

Muri ibi bihe bya Covid-19, abagore baribasiwe muri Nigeria, aho insoresore zo muri iri tsinda zigaba ibitero mu ngo zabo zikabacucura ndetse ngo ” n’iyo zibishatse zibafata ku ngufu.” Mu minsi ishize, zatanze ubutumwa ko ziburira abagore zigira ziti:

Kwibuka30

Abagore bose basabwe kwitwararika igihe iryo tsinda ribasuye mu ngo, rishaka kubasambanya,ndetse utazajya abyubahiriza bazajya bamukata ibiganza.

Aba kandi basabye abaturage kubabikira amafaranga bazabaha igihe bazaba babasuye (kubagabaho ibitero).

Kuri ubu mu Mujyi wa Lagos abagore batangiye kugenda bitwaje utuyuyuzo cyangwa akayuya (Nanjoro). Abaturage nabo bakomeje kubwirana hirya no hino, baburira abandi babateguza iby’iyi “One Million Boys Gang”.

Aka gatsiko k’ubujura bwitwaje intwaro “One Million Boys” nako kanditse gateguza abaturage n’abaturanyi ba Lagos ko kiteguye kugaba ibitero kagira gati “Bwira buri wese yitegure.” ibi byadutse muri ibi bihe isi yibasiwe na Covid-19. Abagore bo muri Nigeria barasabwa kwitwararika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.