JUX, SOOLKING, REMA MU BEGUKANYE IBIHEMBO BYA HEADIES.

864
kwibuka31

JUX, REMA NA SOOLKING BARI MU BAHANZI BENSHI BEGUKANYE IBIHEMBO BYA HEADIES.

Byari ku nshuro ya 17 ubwo hatangwaga ibihembo bya Headies, i Lagos muri Nijeriya, bikaba byabaye ibirori by’akataraboneka mu ijoro ryakeye, ari nabwo twaraye tumenye abahize abandi mu byiciro bitandukanye kuri uyu miugabane wa Afurika.

Ni ibirori byayobowe n’umukinnyi wa filime Nancy Isime; Ku rubyiniriro hagaragaye abahanzi Flavour, Shallipopi, OdumoduBlvck, Qing Madi, Ayo Maff na KCEE, akaba ari nabo basususrukije abitabiriye kuei uyu munsi.

ABAHANZI BAKURIKIRA NIBO BATWAYE IBIHEMBO NK’ABAHIZE ABANDI MU BYICIRO BITANDUKANYE:

Indirimbo y’umwaka: BURNING ya TEMS

Uwahize abandi mu gutunganya umuziki mu mwaka wose OZEBA ufite inzu atunganyirizamo yitwa : LONDON

Umuhanzi mwiza w’umwaka mu bakizamuka: ZERRYDL

Videwo nziza y’umwaka: EGWU – (yayobowe na PINK)

Indirimbo nziza abahanzi bahuriyemo: EGWU  ya  CHIKE & MOHBAD

Indirimbo nziza yo mu njyana Afrobeat: BIG BALLER ya  FLAVOUR

Umuhanzi w’umwaka mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika: JUMA JUX umunya TANZANIYA

Umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afurika y’amajyaruguru: SOOLKING umunya ALGERIA

Umuhanzi mwiza w’umwaka mu gice cya Afurika y’amajyepfo: TITOM umunya Afurika y’Epfo.

Umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afurika yo hagati: INNOSS’B umuhanzi wo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo

Albumu nziza y’umwaka yabaye iya REMA, mu gihe DAVIDO we yegukanye igihembo nk’umuhanzi mwiza mu njyana zigezweho, hanyuma BURNABOY we akegukana igihembo nk’umuhanzi witwaye neza ataramira abantu ku rubyiniriro kurusha abandi.

Mu bandi bahembwe harimo na ASAKE n’indidimbo ye LONELY AT THE TOP yabaye indirimbo y’umwaka, akagaragara nanone ku ndirimbo yakoranye na TRAVIS SCOTT yamugize umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka.

Comments are closed.