DORE IBIKUBIYE MU MASEZERANO U RWANDA RWAGIRANYE NA ATLETICO MADRID.


Guhera uyu munsi u Rwanda na Atletico Madrid bagiranye amasezerano muri gahunda ya Visit Rwanda.
Atletico Madrid yabaye ikipe ya kane ku mugabane w’Iburayi igiranye amasezerano n’u Rwanda, ikaba iya mbere muri Esipanye igeze kuri ibi, nyum ya Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage na Paris Saint Germain yo mu bufaransa.
Guhera kuri uyu munsi, aya masezerano yagiye ahagaragara, akaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ibi ni bimwe mu bikubiye muri aya masezerano:
- Kuba iyi kipe ya Atletico izajya yambara imyenda yanditseho VISIT RWANDA mu gatuza mu myitozo, no mu gihe bagiye kwishyushya mbere y’umukino. Abakinnyi bazaba bitegura kujya mu kibuga nabo bazajya bishyushya bambaye imyambaro yanditseho uko.
- Ikipe y’abagore ya Atletico Madrid izajya yambara imyenda yanditseho iri jambo mu gatuza, mu mikino yose bazakina, uhereye uyu munsi.
- Ikawa y’u Rwanda izajya icuruzwa, binyuze muri uyu mushinga, kuri stade iyi kipe yakiriraho imikino yayo, mu mujyi wa Madrid.
- Ubufasha mu kuzamura impano binyuze muri sports, buzatangwa na bamwe mu bazaturuka muri iyi kipe.
- Aya masezerano azamara imyaka itatu, mu gihe atakongerwa
Avuga kuri ubu bufatanye, umuyobozi wa RDB Jean Guy Afrika, avuga ko aya masezerano ashimangira gahunda y’U rwanda yo kuba igicumbi cy’Ubukerarugendo ku rwego rw’isi. Aya masezerano aje nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwongereye amasezerano kandi n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ifite n’ikipe y’abato hano mu Rwanda.
Comments are closed.