Umuryango wa J.Damascene uherutse kuraswa ntuvuga rumwe na Polisi ku rupfu rwe.

9,022

Umugore nyakwigendera NIYONZIMA ntiyemeranya nibyo polisi ivuga ku rupfu rw’umugabo we, avuga ko Polisi yari imimaranye iminsi ine nyuma ikavuga ko yamufashe yagiye kwiba maze agashaka kurwanya inzego agahita araswa

Umuryango wa Jean Damascène NIYONZIMA uherutse kuraswa na polisi ntuvuga rumwe n’inzego z’igipolisi ku urupfu rwe. Polisi y’u Rwanda iravuga ko Bwana Damascene yarashwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho avuye kwiba maze agashaka kurwanya abapolisi, mu gihe abo mu muryango n’abaturanyi bavuga ko atari byo kuko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye amaze iminsi 4 ari mu maboko ya polisi.

Niyonzima Jean Damascène wari utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi byatanguye kuvugwa ko yapfuye ku cyumweru tariki ya 19 y’uku kwezi kwa kane binyuze muri bimwe mu bitangazamakuru.

Kuri uyu wa mbere CIP Bonaventure Karekezi umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yarashwe muri masaha y’igicuku ashyira urukerera ahagana isaa munani z’ijoro.

Uyu muvugizi wa polisi agakomeza avuga ko nyakwigendera yafatanywe bimwe mu byuma by’ikoranabuhanga yari yibye mu kagari ka Kamashangi gaturanye n’aka Gihundwe yari asanzwe atuyemo; mubyo Polisi ivuga ko yafatanwe birimo televiziyo, nyuma agashaka kurwanya umupolisi amukubita icyuma cya “fer-a-beton” yari yitwaje, undi nawe amurasa mu buryo bwo kwitabara ahita apfa.

Ibi ariko Madame Nyiranzeyimana Christine, umugore wa nyakwigendera ntiyemeranya nabyo. We avuga ko yatunguwe no kumva ko umugabo we yarashwe avuye kwiba, nyamara yari mu maboko ya polisi guhera ku itariki ya 15, ni ukuvuga iminsi 4 mbere y’urupfu rwe.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana Niyonzima mbere y’uko yicwa arashwe na polisi kandi anemezwa na bamwe mu baturanyi barimo n’abari kumwe nawe ubwo imodoka y’igipolisi yamutwaraga imukuye ku muhanda.

Umuryango we n’abaturanyi bakavuga ko batiyumvisha uburyo uyu Niyonzima yaba yaratorotse inzego za polisi zari zimufite akajya kwiba. Abo rero bagasaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’umuntu wabo bagahabwa ubutabera.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru iravuga ko yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB madame M.MICHELLE Akababwira ko agiye gukurikirana iby’aya makuru.

(source:Ijwi rya Amerika)

Comments are closed.